Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza mu mikino yo gushaka itike ya AFROCAN 2023

Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza mu mikino yo gushaka itike ya AFROCAN 2023

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 18, 2023

Taliki 17-06-2023

Tanzania 69-34 Eritrea

Burundi 57-42 South Sudan

Taliki 18-06-2023

Tanzania 63-77 Burundi

Rwanda 114-34 Eritrea

Taliki 19-06-2023

Eritrea-Burundi (Dar es Salaam-16h00)

South Sudan-Rwanda (Dar es Salaam-19h00)

Kuva taliki 17 Kamena 2023 i Dar es Salaam muri Tanzania harimo kubera imikino y’Akarere ka 5   yo gushaka itike y’irushanwa ry’Afurika  rikinwa n’abakinnyi bakina muri Afurika “FIBA AFROCAN Zone 5 Qualifiers 2023”.

Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Tanzania, Burundi, Eritrea, u Rwanda na South Sudan. Aya makipe agomba gukina hagati yayo hanyuma ikipe ya mbere n’iya kabiri zikazakina umukino wa nyuma itsinze akaba ari yo izabona itike y’imikino ya nyuma “FIBA AFROCAN 2023” izabera muri Angola  kuva taliki 08 kugeza 16 Nyakanga 2023.

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda umukino wayo wa mbere, iyi kipe yatsinze Eritrea amanota 114 kuri 34. Uyu mukino wabaye taliki 18 Kamena 2023.

Undi mukino wabaye, ikipe y’u Burundi yatsinze Tanzania yakiriye irushanwa amanota 77 kuri 63.

Mu mikino yabaye ku munsi wa mbere, taliki 17 Kamena 2023, ikipe ya Tanzania yatsinze Eritrea amanota 69 kuri 34 naho ikipe y’u Burundi itsinda South Sudan amanota 57 kuri 42.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa gatatu

Kuri uyu wa mbere taliki 19 Kamena 2023, imikino irakomeza aho ikipe ya Eritrea ikina n’u Burundi  naho ikipe ya South Sudan ikine n’u Rwanda guhera saa kumi n’ebyiri  (18h00) i Kigali akaba ari saa moya (19h00) i Dar es Salaam.

Abakinnyi ikipe y’u Rwanda irimo kwifashisha

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye iyi mikino igizwe n’abakinnyi 13 ari bo  Ntore Habimana, William Robeynis, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Manzi Dan, Ngabonziza, Rutatika Dick Sano, Gasana Kenneth Wilson, Hagumintwari Steve, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Furaha  Cadeaux De Dieu, Gray Kendall, Turatsinze Olivier na Shema Osborn.

Umutoza mukuru ni Dr. Cheikh Sarr yungirijwe na Mushunga Charles, Murenzi Yves na Mugabe Aristide wahoze ari kapiteni  w’ikipe y’igihugu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA