Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 16, yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera i Kigali, nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire muri ¼.
Izo ngimbi zasezerewe ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, nyuma yo gutsindwa na Côte d’Ivoire mu mikino ya ¼ amanota 97-38 mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera.
Muri rusange, iyi kipe yagaragaje urwego rwo hasi cyane muri uyu mukino kuko nta gace na kamwe yigeze atsindamo amanota ari hejuru ya 12.
Muri uyu mukino Minty Jean -Philippe Dylan Oka wa Côte d’Ivoire ni we watsinze amanota menshi 21.
U Rwanda ruzakomereza mu mukino wo guhatanira umwanya hagati y’uwa karindwi n’uwa munani aho ruhura na Angola saa saba n’igice kuri uyu wa Gatandatu.
Indi mikino ya ¼ yabaye ku wa Gatanu mu bahungu, yasize Cameroon yatsinze Uganda amanota 53-50, Misiri Itsinda Angola amanota 69-51 mu gihe Mali yatsinze Tunisia amanota 73-70.
Muri ½ cy’iri rushanwa mu bahungu kuri uyu wa Gatandatu Côte d’Ivoire irahura na Misiri saa kumi mu gihe Mali ihura na Cameroon saa kumi n’ebyiri n’Igice.
Muri iki cyiciro, mu bakobwa, Misiri irahura na Cameroun naho Mali ihure na Côte d’Ivoire.
Muri iri rushanwa kandi, u Rwanda rwari ruhagarariwe no mu bakobwa aho rwasoreje ku mwanya wa Gatandatu nyuma yo gutsindwa na Angola amanota 67-40 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu.