Ikipe ya Lycée de Kigali (LDK) mu bahungu na Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi (ESB-K) mu bakobwa begukanye igikombe cy’irushanwa ry’umukino wa basketball y’abakina ari batatu kuri batatu ryateguwe n’Ubuyobozi bw’Ishuri bwa Igihozo St. Peter Secondary School riherereye mu Karere ka Nyanza.
Iri rushanwa ryahujwe n’andi marushanwa y’imbyino gakondo, rikaba ryabaye mu iserukiramuco ry’ubutwari ryiswe “Igihozo St. Peter Ubutwali Festival 2026”, ryasojwe ku Cyumweru tariki ya ryabaye 2 Gashyantare 2026.
Iri rushanwa rya Basketball y’abakina ari batatu ryitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa ari byo ENDP Karubanda, St. Peter Igihozo, LDK, ESSFIH, ESB Kamonyi, Marie Reine Rwaza, APE Rugunga, Mubirigi TSS, EScLM Nyanza na Sainte Marie Reine Kabgayi.
Muri iri rushanwa amakipe yaragabanyije mu matsinda abiri muri buri cyiciro, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda yabonye itike ya ½ cy’irangiza.
Muri ½, mu bahungu, ikipe ya ESB Kamonyi yatsinze Sainte Marie Reine Kabgayi ku manota 18 kuri 15 naho LDK itsinda APE Rugunga ku manota 21 kuri 20
Muri iki cyiciro , ikipe ya LDK ni yo yegukanye igikombe itsinze ESB Kamonyi ku mukino wa nyuma ku manota 21 kuri 20 naho ikipe APE Rugunga itsinda Sainte Marie Reine Kabgayi ku manota 21 kuri 12 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abakobwa, muri ½, Marie Reine Rwaza yatsinze ENDP Karubanda ku manota 18 kuri 16 naho ESB Kamonyi isezerera Igihozo St. Peter ku manota 17 kuri 12.
ESB Kamonyi ni yo yatwaye igikombe itsinze Marie Reine Rwaza ku mukino wa nyuma ku manota 16-08 ni mu gihe ENDP Karubanda yegukanye umwanya wa gatatu nyuma wa gatatu nyuma yo gutsinda Igihozo St Peter ku manota 11 kuri 09.
Umuyobozi w’Ishuri rya Igihozo St. Peter, Padiri Dushime Robert, yishimiye uko igikorwa cyagenze muri rusange agaragaza ko gifasha kuzamura impano z’urubyiruko mu mukino wa basketball no mu muco, ndetse no guteza imbere amarushanwa y’urubyiruko.
Ati “Iki gikorwa kimaze gukundwa kuko amakipe yarushijeho kwiyongera, abana barushijeho gukunda siporo mu kigo, kandi ko ibikorwa byo gukunda imyidagaduro byarushijeho kwiyongera ku ishuri no ku baturanyi kubera iki gikorwa.”
Iri rushanwa rikinwa bwa mbere mu 2025 ryegukanywe n’ishuri ESB Kamonyi mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa.




