Basketball: Patriots yasinyishije Umunyamerika
Siporo

Basketball: Patriots yasinyishije Umunyamerika

SHEMA IVAN

August 14, 2024

Patriots BBC yatangaje ko yasinyishije Umunyamerika Stephaun Branch, wakinaga mu ikibe ya Basketball Ángeles de la Ciudad de México (Angeles CD Mexico).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, ni bwo iyi kipe yo mu Rwanda yabyemeje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yakiniye Telenet Giants Antwerp yo mu Bubiligi, South Bay Lakers na Salt Lake City Stars zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Kaarinan Ura Basket yo muri Finland.

Stephaun Branch ari kumwe na Patriots BBC ikomeje kwitegura umukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona izakiramo APR BBC ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 mu mukino wo guhatanira umwanya wa mbere.

Kugeza ubu, APR BBC irayoboye n’amanota 33, aho irusha Patriots amanota atatu gusa yo iracyafite undi mukino izakinamo na REG BBC ku Cyumweru.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA