Basketball: Sangwe Armel yerekeje muri REG BBC
Siporo

Basketball: Sangwe Armel yerekeje muri REG BBC

SHEMA IVAN

January 16, 2026

Armel Sangwe wakiniraga Urunani BBC yo mu gihugu cy’u Burundi yerekeje muri REG BBC yasinyiye amasezerano y’umwaka.

Sangwe yahamirije Imvaho Nshya ko yerekeje muri iyi kipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu ndetse asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Ubutumwa bugufi yahaye umunyamamakuru bwagiraga buti: “Yego ni byo nasinye umwaka umwe muri REG BBC “

Uyu mukinnyi wari umwe mu beza mu Urunani BBC yari amazemo imyaka itanu, azwiho gutsinda amanota atatu menshi.

Sangwe si mushya muri Shampiyona ya Baskteball y’u Rwanda kuko yaherukaga mu 2023, akinira APR BBC mbere yaho yanyuze muri Espoir ari na yo yamenyekanyemo.

Yiyongereye ku bandi bakinnyi REG BBC yasinyishije barimo Elliot Cole, Frank Kamdoh na Furaha Cadeaux de Dieu bavuye muri Patriots BBC, Musinga Fabrice wakinaga muri Espoir BBC, Steve Nsumizi wakinaga muri Remesha y’i Burundi na Shema Yves wavuye muri Australia.

Iyi kipe ikomeje kwitegura Shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki ya 6 Gashyantare 2026.

Mu mwaka ushize w’imikino, REG BBC yasoreje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na APR BBC amanota 81-72, mu mukino wa gatanu mu ya nyuma ya Kamarampaka.

Sangwe Armel wakiniraga Urunani BBC yerekeje muri REG BBC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA