Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Morocco amanota 54-52 mu mukino wa nyuma wa gishuti, mu myiteguro y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.
Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ugushyingo 2024 i Dakar muri Sénégal.
Amakipe yombi akomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika na yo iteganyijwe kubera muri Sénégal tariki ya 22 kugeza 24 Ugushyingo 2024.
Wari umukino wa kabiri wa gishuti u Rwanda rukinnye nyuma yo gutsindwa na Mali amanota 69-63.
U Rwanda rwatangiye neza umukino, Shema Osbron arutsindira amanota menshi.
Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 20 ku 9 ya Morocco.
Mu gace ka kabiri, Morocco yagurukanye imbaraga nyinshi itangira kugabanya ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo.
Aka gace Morocco yagatsinzemo amanota 19 ku 8 y’u Rwanda.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije amanota 28 -28.
Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwakomeje kurushwa bigaragara, ari na ko rugorwa no gutsinda. Aka gace rwagatsinzemo amanota arindwi gusa kuri 16 ya Maroc.
Agace ka gatatu karangiye iyi kipe yo mu majyaruguru y’Afurika ikomeje kuyobora umukino n’amanota 44 kuri 35 y’u Rwanda.
Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwongeye gutsinda ruzamura amanota kuko rwagatsinzemo 17 nubwo atarufashije kwegukana intsinzi.
Umukino warangiye, Morocco yigaranzuye u Rwanda irutsinda amanota 54-52.
U Rwanda rwagombaga gukina na Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatatu ariko uyu mukino wakuweho kuko abakinnyi bose b’iki gihugu bataragera muri Sénégal.
Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Sénégal, Cameroun na Gabon.
U Rwanda ruzatangira iri rushanwa ku wa Kane rukina na Sénégal izaba iri mu rugo, saa mbiri z’umugoroba za Kigali.