Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Guinea amanota 82-70 mu mukino wa mbere mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027.
Uyu mukino wa mbere wo mu Itsinda rya Gatatu wabereye muri Salle Multidisplinaire iherereye Mujyi wa Radès muri Tunisia mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025.
Umukino watangiye wegeranye cyane abarimo Steven Hagumintwari na Shannon Evans batsinda ku mpande zombi. Agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganyije amanota 18-18.
Mu gace ka kabiri, Ikipe y’Igihugu ya Guinea yagarukanye imbaraga nyinshi itangira kuzamura ikinyuranyo ibifashijwemo na Souleymane Boum Jr na Ousmane Araphan batsindaga cyane.
Muri aka gace, u Rwanda rwakoraga amakosa menshi ndetse ntirunatsinde ’lancer franc’ rwahabwaga. Rwagatsinzemo amanota 12 kuri 26 ya Guinea
Igice cya mbere cyarangiye Guinea yatsinze u Rwanda amanota 44-30.
Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwagarukanye imbaraga rutangira kuganya ikinyuranyo abarimo David McCormack na Dieudonne Ndizeye batsinda.
Ku rundi ruhande, Guinea na yo yakinaga nk’ikipe nkuru idashaka kurekura ibifashijwemo na Shannon Evans wari wagiye abasore b’u Rwanda.
Aka gace karangiye Guinea ikomeje kuyobora umukino n’amanota 62-47.
Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwongeye kugerageza kugabanya ikinyuranyo rubifashijwemo na DavidMcCormack na Chandelier Twizeyimama.
Muri aka gace, Guinea yakomeje gutsinda amanota binyuze Ousmane Araphan Kaba, Mohamed Queta.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Guinea amanota 82-70, rutangira nabi imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027.
Muri uyu mukino, Shannon Evans wa Guniea ni we watsinze amanota 27 ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Dieudonne Ndizeye na Steven Hagumintwari banganyije amanota (18).
Ikipe y’Igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo, ikina na Tunisia mbere gusoza ikina na Nigeria tariki ya 30 Ugushyingo 2025.
Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar hagati ya tariki 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027.
Irushanwa riheruka mu 2023, ryegukanywe n’u Budage bwatsinze Serbie ku mukino wa nyuma.






