Basketball: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu mikino ya Zone 5
Siporo

Basketball: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu mikino ya Zone 5

SHEMA IVAN

June 10, 2024

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball mu bagabo yatsinzwe Uganda amanota 78-49,  uba umukino wa mbere u Rwanda rutsinzwe mu mikino y’Akarere ka Gatanu (FIBA Africa U18 Men & Women 2024 Zone 5 Tournament) iri kubera i Kampala muri Uganda.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 ku kibuga cya Lugogo Indoor Arena. 

Amakipe yagiye gukina uyu mukino yari yatsinze imikino ibanza, aho u Rwanda rwatsinze na Kenya, mu gihe Uganda yari yatsinzwe na Tanzania.

Muri uyu mukino, u Rwanda rwatangiye neza umukino rutsinda amanota rubifashijwemo n’abakinnyi nka Kayijuka Dylan, ku rundi ruhande Uganda na yo yatsinda amanota. 

Bidatinze agace ka mbere karangiye ruyoboye umukino n’amanota 16 kuri 11 ya Uganda.

Mu gace ka kabiri, Uganda yinjiye mu mukino bagabanya imipira batakazaga maze batsinda amanota menshi ndetse begukana n’aka gace ku manota 19 kuri 15 y’u Rwanda.

Igice cya mbere cyarangiye Uganda iyoboye umukino n’amanota 30 kuri 22 y’u Rwanda.

Mu gace ka gatatu, Uganda yakomeje kongera amanota kugeraho itsinda amanota arindwi u Rwanda rutarabona inota na rimwe.

U Rwanda rwaje kubona amanota ya mbere ya Kayijuka Dylan, Uganda yakomeje kongera amanota binyuze mu mipira myinshi watakazwaga n’abasore b’u Rwanda.

Aka gace karangiye Uganda iyoboye umukino n’amanota 61 kuri 29 y’u Rwanda.  

Mu gace ka nyuma, Uganda yakomeje kongera amanota binyuze kugutaza imipira myinshi cyane ku ruhande rw’u Rwanda ndetse no guhagara nabi kwa ba myugariro.

Mu minota itanu ya nyuma y’umukino abasore b’u Rwanda bagerageje kuganya ikinyuranyo ari na ko Uganda ikomeza kongera amanota.  

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Uganda amanota 78-49 rutakaza umukino wa mbere mu mikino y’Akarere ka Gatanu iri kubera muri Uganda.

Amakipe abiri ya mbere mu byiciro byombi ni yo azabona itike yo kwitabira Igikombe cy’Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo, mu gihe abazacyitwaramo neza ari bo bazitabira Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 giteganyijwe mu 2025.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA