Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryimuye umukino karindwi mu ya kamarampaka wari guhuza REG WBBC na Kepler WBBC, tariki ya 3 Nzeri, ushyirwa tariki 19 Nzeri 2025.
Izo mpinduka zatewe n’imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 u Rwanda rugiye kwakira mu bahungu n’abakobwa guhera tariki ya 2 kugeza ku ya 14 Nzeri 2025, muri Petit Stade i Remera.
Kubera izo mpinduka, FERWABA na yo yahinduye amatariki yari gukinirwaho umukino wa karindwi mu ya nyuma ya kamarampaka hagati ya Kepler WBBC na REG WBBC, ukurwa tariki ya 3 Nzeri ushyirwa tariki ya 19 Nzeri 2025.
Aya makipe yombi kugeza ubu anganya intsinzi eshatu kuri eshatu, aho ikipe izatsinda izegukana Igikombe cya Shampiyona.