Basketball: William Perry wakiniraga Patriots BBC yererekeje muri UAE
Siporo

Basketball: William Perry wakiniraga Patriots BBC yererekeje muri UAE

SHEMA IVAN

November 12, 2024

Umunyamerika William Kiah Perry wakiniraga Patriots BBC yerekeje muri Al-Nassr yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

William Kiah Perry w’imyaka 31 mu bafashije Patriots BBC mu mwaka ushize w’imikino n’ubwo iyi kipe yatakaje igikombe itsizwe na APR BBC.

Perry yageze muri Patriots BBC muri Gashyantare uyu mwaka avuye muri Kigali Titans.

Perry yafashije Dynamo BBC y’i Burundi kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu 2023.

Muri iyi mikino, uyu mukinnyi afite agahigo ko kuba ari we watsinze amanota menshi mu mukino umwe, angana na 41.

Mu mikino ya BAL, Perry yakiniye amakipe arimo Ferroviário da Beira yo muri Mozambique inshuro 2 mu mwaka wa 2022 na 2023 na Rivers Hopers yo muri Nigeria yakinnye muri uyu mwaka.

William Kiah Perry yerekeje muri Al-Naser yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA