Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga neza muri Nigeria, wiyitiriye izina rya kampani y’amarushanwa mu myidagaduro inyura kuri televiziyo Big Brother Naija uzwi nka BBNaija, yaburiye mugenzi we wiyita Very Darkman, ko ifungwa rye rya hato na hato ryazamugiraho ingaruka.
Uwo wiyise BBNaija nk’izina akoresha ku mbuga nkoranyambaga yabwiye mugenzi we Martins Otse uzwi nka Very DarkMan ko imyitwarire mibi yo gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga bikunze kuba intadaro yo gutabwa muri yombi bishobora kuzamugiraho ingaruka mu bihe bizaza.
Very DarkMan, uzwi nka VDM, yagiye atabwa muri yombi azira icyaha cyo gusebanya akoresheje imbuga nkoranyambaga inshuro zitandukanye mu bihe bitandukanye.
Yifashije urubuga rwe rwa X BBNaija yabwiye VDM ko gufungwa kenshi bishobora kuzamubera inzitizi ku mahirwe amwe n’amwe
Yagize ati: “Ku nshuti yanjye Very Darkman, ugomba kumenya ko mu by’ukuri ibyo ukora ku mbuga nkoranyambaga atari byiza, kuko bituma ugaragara nk’udafite icyerekezo kandi hari abantu bakwemeraga, guhora mu bitabo bya Police mu manza zitabarika ntibikwiye.”
Akomeza agira ati: “Uzumva neza ingaruka zabyo mu gihe uzaba uhisemo gushaka akazi keza cyangwa kwimukira mu mahanga. Nta gihugu na kimwe cyakwemera umuntu uhora mu nkiko. Abafashwe bose banditswe kuri Google na data base, nyamuneka witonde.”
VDM aheruka gutabwa muri yombi i Abuja tariki 30 Kamena 2024, azira gusebanya, bitewe n’inkuru yavuze ku muntu wariganyije umunyanijeriya muri Diaspora, akabivuga nta bimenyetso abifitiye.
Uretse gutabwa muri yombi biheruka mu cyumweru gishize, hari n’izindi nshuro ebyiri mu bihe bitandukanye yagiye afatwa kuko iyo nshuro yari ibaye iya gatatu.
Martins Vicent Otse uzwi nka VDM yavutse tariki 8 Mata 1994.