Beach Volleyball: Akan na Merci, Munezero na Albertine begukanye agace ka Mbere ka Shampiyona
Siporo

Beach Volleyball: Akan na Merci, Munezero na Albertine begukanye agace ka Mbere ka Shampiyona

SHEMA IVAN

December 22, 2025

Ikipe ya Gisubizo Merci na Paul Akan mu bagabo n’iya Munezero Valentine na Uwiringiyimana Albertine mu bagore, ni zo zegukanye Agace ka Mbere ka Shampiyona y’Igihugu ya Beach Volleyball kasojwe ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025.

Iyi Shampiyona ikinirwa ku mucanga, yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda aho Agace kayo ka Mbere muri tubiri tuzakinwa, kakiniwe kuri King Fisher Resort- Muhazi.

Amakipe 24 arimo 13 y’abagabo na 11 n’umunani y’abagore ni yo yitabiriye aka Gace ka Mbere kakinwe tariki kuva tariki ya 19 kugeza ya 21 Ukuboza 2025.

Ku mukino wa nyuma mu bagabo, Gisubizo Merci wa REG VC na Paul Akan APR VC batsinze Nzirimo Mandela ukinira EAUR VC na Niyikiza Levis amaseti 2-1 (24-22,14-21 ,15-11) bituma yegukana Agace ka mbere Shampiyona ya Beach Volleyball.

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe Niyonshima Samuel na Mbonigaba Vicent ba APR VC batsinze Munezero Cedrick na Shema Kelly amaseti 2-1(21-11, 20-22,15-10).

Mu cyiciro cy’abagore, Ikipe ya Munezero Valentine na Uwiringiyimana Albertine yatsinze amaseti 2-1 Nirere Ariane na Yankurije Françoise basanzwe bakinira ikipe ya Police VC.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Ayepoe Sandra Azumerah na Ainembabazi Catherine bombi bakinira Police WVC.

Biteganyijwe Agace ka nyuma kazakinirwa ku Kiyaga cya Kivu; i  Rubavu hagati ya 19 na 21 Kamena 2026.

King Fisher yakiriye Agace ka Mbere ka Shampiyona ya Beach Volleyball mu mpera z’icyumweru
Munezero Valentine na Uwiringiyimana Albertine begukanye intsinzi mu bagore
Munezero Valentine na Uwiringiyimana Albertine begukanye igikombe mu Bagabo
Niyoshima Samuel na Mbonigaba Vicent begukanye umwanya wa gatatu mu bagabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA