Abaramyi Ben Serugo na Mbanza Chance bazwi cyane mu itsinda ryabo ryitwa Ben na Chance batanze Pasika babinyujije mu gitaramo cy’amateka bakoreye muri BK Arena baca amarenga ko kizaba ngarukamwaka.
Ni igitaramo bise Easter Jubilee cyabaye mu ijoro ry’itariki 05 Mata 2026, muri BK Arena aho abitabiriye banyuzwe cyane bigatuma cyambuka cyikageza tariki 06 Mata 2026 kuko cyageze ahagana saa 00:45.
Mu gice cya kabiri cy’igitaramo Chance yagaragaje amarangamutima aca amarenga y’uko bateganya kujya bataramira abakunzi babo buri mwaka kuri Pasika. Yagize ati: “Murifuza ko cyaba ngarukamwaka? Ni bande babyifuza? Pasika y’ubutaha tuzagaruke?
Avuga ibyo ni ko abitabiriye bose bavugiraga rimwe bati yego, bigaragaza uko bishimiye igitekerezo cy’abo baririmbyi basanzwe bakunda ibihangano byabo. Ibyo Chance yavuze byahise bishimangirwa n’umugabo we Ben washimiye abitabiriye n’abaterankunga b’igitaramo maze agashimira itsinda ry’abacuranzi asezeranya ko bazaba bari kumwe mu mwaka utaha wa 2027.
Ni igitaramo abitabiriye bagiye mu mwuka Pasika ikabaryohera kurushaho binyuze mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo Amarira ya Yohani, mu nda y’Ingumba, Iyi Ntwari, Zaburi, Turavuga n’izindi zitandukanye.
Nyuma y’igice cya mbere cy’igitaramo ku rubyiniro hakurikiyeho Pasiteri Julienne Kabanda wibanze ku mugani uri muri Bibiliya ugaruka ku bakobwa 10 aho batanu muri bo bari abanyabwenge abandi ari abapfapfa.
Ni inyigisho yagarutseho agamije kwibutsa abitabiriye igitaramo kwirinda kujya mu nzira y’abakobwa b’abapfu bateshutse bakabura ubwenge bwo gutegereza umukwe. Nyuma y’inyigisho ni bwo itsinda rya Papi Clever n’umugore we Dorcas baririmbye na bo baririmbye iziganjemo izo mu gitabo.
Itsinda ry’abakobwa bavukana baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine bahamagawe ku rubyiniro maze bagaragariza abitabiriye ko bashoboye, kuko ari ubwa mbere bari bataramiye muri BK Arena ariko kandi ntibibabuze kuzamura umunezero w’abitabiriye mu ndirimbo zabo zirimo nka Uriyo, Ibendera n’izindi.
Ni igitaramo Ben na Chance bakoze ku nshuro ya kane mu Rwanda, kikaba icya mbere kibaye kuri Pasika ndetse cyabereye muri BK Arena.



