Nyuma y’ibitaramo bitandukanye baheruka gukorera muri Canada, Ben na Chance basanzwe bamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barateganya gukorera igitaramo mu gihugu cya Tanzania.
Ni igitaramo cyiswe itsinda rya Ben na Chance basanzwe babana nk’umugore n’umugabo bagiye gukorera muri Tanzania nyuma y’uko bitangajwe na John Kavishe na we usanzwe umenyerewe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri icyo gihugu.
Ni ibyo John Kavishe uvuga ko Imana yamuhuje n’iryo tsinda mu buryo butangaje bikabaviramo kuba umuryango, yatangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Mu butumwa yashyize kuri urwo rubuga, yagize ati: “Ntimuzacikwe ubu mwatangira kwigurira amatike.”
Icyo gitaramo cyiswe Jesus Experience, kikaba kizabera mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho biteganyijwe ko kizaba tariki 18 Kanama 2024 ahazwi nka Milimani City guhera saa munani z’umugoroba.
Kwinjira bizaba ari amashilingi ya Tanzania ibihumbi 20.
Ibi kandi byahamijwe na Ben na Chance babinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zabo, bateguza ababakunda ndetse n’ababakurikira babasaba kuzaza bagafatanya guhimbaza Imana.
Iki gitaramo kigiye kuba mu gihe Ben na Chance bamaze igihe gito bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo yitwa Abagenzi yashyizwe ahagaragara taraiki 21 Kamena 2024, ikaba imaze kurebwa n’abarenze ibihumbi 50 mu minsi itatu.