Itsinda ry’abaramyi Ben na Chance basanzwe ari umugore n’umugabo bateguje igitaramo bise ‘Easter Jubilee Music Gathering’ kizabera mu nyubako ya BK Arena.
Ni igitaramo bateguje nyuma y’igihe bari bamaze bataramira hirya no hino ku Isi ariko ubu bakaba bagiteguye mu rwego rwo gufasha abakunzi babo kwizihirwa no gususuruka mu bihe bya Pasika.
Mu butumwa bashyize ku rubuga rwabo rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, Ben na Chance bateguje ababakurikira icyo giteganyeijwe ndetse babasaba kurarika inshuti zabo.
Banditse bati:” Kuri iyi Pasika hazaba ikintu cy’umwihariko muri Kigali.”
Easter Jubilee ni umunsi udasanzwe wo kwizihiza Pasika binyuze mu kuramya Imana no mu muziki wuzuye ibyishimo, twishimiye no kuzagikorera muri BK Arena, mu rugo.”
Basoza bagira bati: “Bwira inshuti yawe ibwire inshuti yayo, ntimuzacikwe.”
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 05 Mata 2026 bitewe n’uko basenze Imana ikabayobora mu gutegura icyo gitaramo.
Ben na Chance bamenyerewe mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa ‘Zaburi yanjye’ ikunzwe n’abatari bake.

