Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n’umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’ubwo bafite abakunzi b’ibihangano byabo benshi batacyumva.
Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka.
Ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mata 2026, cyagarukaga ku myiteguro y’icyo gitaramo babajijwe niba hari icyo bateganyiriza abakunzi babo batumva Ikinyarwanda bazagikurikira mu buryo bw’iyakure.
Ben yagaragaje ko kuririmba mu Kinyarwanda bibafasha kugeza ubutumwa ku bantu mu buryo bwa nyabwo kandi bakumva banyuzwe.
Yagize ati : “Uwambwira ngo ndirimbe mu Cyongereza sinatsindagira ubutumwa neza nk’uko mvuga Ikinyarwanda, ubutumwa tuvuze mu rurimi rwacu ni bwo tuvuga tukumva tubuvuze neza uko twifuza.”
Icyakora Ben akomeza avuga ko kubera umubare w’abakunzi babo batumva Ikinyarwanda bakoze indirimbo mu Cyongereza ariko mu gitaramo ho hazakoreshwa Ikinyarwanda.
Ati:” Twakoze indirimbo y’icyongereza vuba aha tuzayibaha ariko ku bijyanye n’igitaramo byo tuzatarama mu Kinyarwanda.”
Ben na Chance bavuga ko abumva ururimi rw’Igiswahili hari izizabanyura z’itsinda rya Papi na Dorcas ariko kandi bazanabageraho mu bihugu birimo Kenya na Tanzania.
Chance yahamagariye abantu kuzitabira icyo gitaramo kuko kizarangwamo udushya twinshi kandi kizasobanura imbaraga z’Imana.
Ati :” Ku Cyumweru tuzavuga ubutumwa mu buryo bubiri tuzavuga igice cya mbere cy’uburyo tubanye n’Imana mu buryo bw’ibifatika. Ntituzavuga ubuhamya tuzaburirimba.”
Bakomeje bashimangira ko umuntu uzitabira icyo gitaramo azunguka byinshi bijyana no kuzirikana isoko y’agakiza afite.
Bati:”Tuzavuga kandi ubutumwa bwiza bwo gupfa no kuzuka kwa Krisitu, dufite indirimbo nyinshi zibivugaho tuzaririmba. iIcyo n’icyo uzitabira igitaramo azasigarana.”
Uretse Ben na Chance abandi bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo barimo itsinda rya Papi Clever na Dorcas, Itsinda rya Alicia na Germaine na bo bakizamuka kandi bavuga ko biteguye gutanga umunezero.
Biteganyijwe ko kandi Pasiteri Julienne Kabanda washinze Minisiteri ya Grace room azatangamo inyigisho.
Ni igitaramo cyiswe Easter Jubilee, bikaba biteganyijwe ko kizaba tariki 05 Werurwe 2026, mu nyubako ya BK Arena.

