Umuhanzi Bien Aimé Baraza wo muri Sauti Sol yakeje Bruce Melodie bakoranye indirimbo, ibintu avuga ko ari umugisha cyane kuri we kuba barakoranye.
Uyu muhanzi usigaye akora umuziki wenyine nyuma y’uko bahisemo guhagarika gukorana nk’itsinda, avuga ko gukorana indirimbo na Bruce Melodie bisobanuye ikintu kinini kuri we, kubera ko akenshi byamugoraga agikorana n’itsinda.
Bien Aime yavuze ko igitekerezo cyo gukorana indirimbo kitabagoye kuko bose bakunda ubuhanzi kandi bakaba ari n’inshuti.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Yagize ati: “Njye na Bruce Melodie dufitanye indirimbo nyinshi tumaze igihe dukora, kandi n’igitekerezo cyo gukorana ntabwo cyatugoye kuko twese turi abahanzi kandi dukunda umuziki, ikindi na zo [Indirimbo] ni nziza. gukorana byaratworoheye.”
Yongeraho ati: “Gukorana nawe indirimbo bivuze buri kimwe, kuko ntigeze ngira amahirwe yo gukorana indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda mbere, kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba twarakoraga nk’itsinda ariko ubu nagize amahirwe yo gukorana n’umuhanzi mwiza, ufite izina rikomeye, umunyempano umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga, warakoze muvandimwe kwemera ko dukorana kandi nizeye ko bizaba byiza.”
Ngo kuri we abona abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakwiye gushyira imbaragaga mu gukorana indirimbo kuko byarushaho guteza imbere umuziki w’Akarere.
Ati:“Ndatekereza dukwiye kurushaho gukorana indirimbo, Abahanzi bo muri East Africa mureke dukorane kuko uko dukorana niko duterimbere, nkuko abo muri Afurika y’iburengerazuba babigenje ari nabwo buryo abahanzi bo muri Nigeria bahora bakoresha.”
Bien Aimé avuga ko nubwo yabaga mu itsinda rya Sauti Sol, ryari rinakunzwe ariko uyu munsi arimo gukora umuziki ku giti cye akaba abona ko nk’umuhanzi ukizamuka gukorana na Bruce Melodie bizamufasha kurushaho.