Big Fizzo yagaragaje ko nta mpinduka yasanze mu muziki w’u Burundi
Imyidagaduro

Big Fizzo yagaragaje ko nta mpinduka yasanze mu muziki w’u Burundi

MUTETERAZINA SHIFAH

December 9, 2025

Umuhanzi wakunzwe n’abatari bake ukomoka mu Burundi Big Fizzo yagaragaje ko mu myaka irenga ibiri atabarizwa mu Burundi nta mpinduka mu muziki zabayemo.

Ni ibyo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro ni imwe muri Radio zivugira muri icyo gihugu agaragaza ko nta terambere ry’umuziki yigeze ahabona.

Uyu muhanzi usigaye ubarizwa ku mugabane w’u Burayi yabajijwe icyo abona kiyongereye mu iterambere ry’umuziki avuga ko ntacyo.

Yagize ati: “Ntacyo mbona kiyongereye mu muziki, sinzi icyabiteye ariko nta mpinduka mbona. Uko ibitaramo byategurwaga nta narimwe cyahindutse, Urubyiniro uko rwubakwaga nikwa kundi, ibyumva bisakaza amajwi ni kwa kundi, ntacyahindutse.”

Ubwo yari abajijwe indirimbo yakunze kumva yo mu Burundi ndetse n’umuhanzi uwo ariwe yavuze ko ‘ntayo’.

Big Fizzo yagarutse mu Burundi mu gitaramo yahuriyemo na Jose Chameleone cyiswe ‘Amahoro i Wacu Festival’ cyabaye tariki 29 Ugushyingo 2025.

Ni igitaramo kizajya kiba buri mwaka Kandi kigahuza Abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Big Fizzo azwi mu ndirimbo zirimo Ndakumisinze, Bajou, Munyana, Sunarinzi n’izindi.

Big Fizzo yagaragaje ko nta terambere mu muziki w’u Burundi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA