Bigenda gute ngo imiti ibure ubushobozi bwo kuvura abarwayi?
Sobanukirwa

Bigenda gute ngo imiti ibure ubushobozi bwo kuvura abarwayi?

KAMALIZA AGNES

December 13, 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko bimaze kuba ikibazo aho umuntu ashobora kurwara yafata imiti ntimuvure, kubera udukoko tuba mu mubiri dufite ubudahangarwa ku miti.

Ni ikibazo inzego z’ubuzima zivuga ko  giterwa ahanini no kuba abantu bivuza  magendu, bakanywa imiti batazi icyo barwaye.

Ubushakashatsi bw’itsinda ry’abashakashatsi bayobowe na Dr. Joseph E. Murray ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019, bwagaragaje ko utwo dukoko tutabasha kuvurwa n’imiti mu Rwanda dushobora kuba twarahitanye abantu 9 800.

Ni mu gihe abo bashakashatsi bakoze ku rwego rw’Isi mu 2022, bwagaragaje ko abantu miliyoni 5 bahitanywe na two.

RBC igaragaza ko bimwe mu bitera icyo kibazo ari ukwivuza magendu, kudakoresha neza imiti yica mikorobi (antibiotic) uko wayandikiwe na muganga no  gusangira imiti kwa bamwe, aho ibyo byose byatuma imiti itakaza ubushobozi bwo guhangana n’utwo dukoko.

Umuyobozi Mukuru  wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi avuga ko ikibazo cy’imiti itakibasha kwica udukoko kidafatiwe ingamba cyazaba icyorezo mu Rwanda.

Avuga ko hari abantu benshi bapfa  ku Isi kubera ko imiti bahawe itabavuye kandi mu by’ukuri indwara barwaye isanzwe ivurwa n’iyo miti.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kubera ko urebye ibyo tubona umunsi ku munsi  usanga abantu benshi bapfa , imiti bakayihabwa  ntikore kandi ugasanga ni indwara yoroshye dusanzwe tuvura neza.”

Prof. Muvunyi avuga ko hadafashwe ingamba ibitaro byazabura ubushobozi, agasaba abantu kwirinda kwivuza magendu no kunywa imiti nabi ndetse abakora muri farumasi na bo  bakirinda gutanga imiti ku bantu badafite impapuro zanditswe na muganga ubifitiye ububasha.

Mukeshimaa Albertine, Umuganga ku bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali yemeza ko bajya bakira abarwayi bakabandikira  imiti ya antibiyotiki bitewe n’udukoko babonye mu mubiri ariko aho gukira bakagaruka kwivuza bararembye kurushaho.

Ati:” Hari igihe umuha umuti ukeka ko uri bumuvure ariko nyuma y’igihe akagaruka yarararembye kurushaho; ibyo rero ni ibigaragaza ko hari icyo kibazo mu gihugu cyacu. Icyo tubona hari ubwo umurwayi aza kwa muganga ariko amaze igihe yivuriza muri farumasi wenda n’iyo miti bamuhaye ntayinywe neza.”

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS bwerekanye ko  abantu ibihumbi 700 ku Isi, bapfa buri mwaka bazira ikoreshwa nabi ry’imiti ya antibiyotike kimwe n’indi miti iba yafashwe mu buryo budakwiye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA