Bigoranye, ikipe ya APR BBC yatsinze REG BBC amanota 77-75 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona ya Basketball.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, muri Lcyee de Kigali yari yuzuye Abafana.
Uyu mukino wagaragayemo Umunyamerika Isaiah Miller Jr, umukinnyi mushya wa APR BBC.
Ni umukino watangiye wihuta cyane ariko APR BBC itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Aliou Diarra na Axel Mpoyo.
Agace ka mbere karangiye iyo kipe iyoboye umukino n’amanota 25 kuri 13 ya REG BBC.
Mu gace ka kabiri, Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza yongera ikinyuranyo, cyane ko yarushaga REG BBC bigaragara.
Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 49 kuri 27 ya REG BBC.
Mu gace ka gatatu, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Antino Alvalezes Jackson wagize umukino mwiza.
Aliou Diarra yakoreye ikosa Sano Rutatika yuzuza amakosa atanu, asohorwa mu kibuga hakiri kare.
Agace ka gatatu karangiye REG BBC yongeye kugarura icyizere nyuma yo kugabanya ikinyuranyo kikagera mu manota umunani gusa (62-54).
Mu gace ka nyuma, APR yagowe cyane no kubura Diarra kuko ubwugarizi bwari hasi cyane.
REG BBC yakomeje gukina neza ariko APR yihagararaho nk’ikipe nkuru ibasha gutsinda umukino ku manota 77-75.
Ikipe y’Ingabo yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 31, mu gihe Patriots BBC itarakina.
Indi mikino yabaye ku wa Gatatu yasize Kepler BBC yatsinze Espoirs BBC zihanganiye umwanya wa kane wo gukina imikino ya Playoffs, amanota 82-79.
Ni mu gihe UGB yihereranye Kigali Titans iyitsinda amanota 116-55.
Iyi shampiyona izagaruka, tariki 13 Kanama 2024.
Ni mu gihe hagati ya tariki 7-8 Kanama 2024 hazakinwamo imikino ya nyuma ya Rwanda Cup igeze muri 1/2, aho APR BBC izahura na Patriots BBC mu gihe REG BBC izakina na Espoir.