Igitego cyitsinzwe na Ilunga Ngoy mu minota ya nyuma, cyashije APR FC gutsinda Marines FC ibitego 2-1
mukino w’umunsi wa Mbere wa shampiyona utarabereye igihe, ikomeza kwicuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Pele Stadium witabirwa nabafana bake cyane.
Uyu mukino wagomba gukinwa tariki ya 14 Nzeri 2025, ariko uza kugirwa ikirarane kubera ko APR FC yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 yaberaga i Dar Saalam muri Tanzania.
Ikipe y’Ingabo yari yagaruye Rutahizamu, Cheikh Djibril Ouattara, wari umaze hafi amezi atatu adakina kubera uburwayi.
Marines FC yatangiye umukino iri hejuru cyane yotsa igitutu APR FC yagaragaza imbaraga nke.
Iyi Kipe y’Ingabo zirwanira mu mazi yakomeje gusatira harimo uburyo bwabonetse ku mupira Sibomana Sultan Bobo yahinduye mu rubuga rw’amahina, Mbonyumwami Thaiba ashaka gutsindisha agatsitsino ntiyafatisha umupora, usanga Usabimana Olivier na we ushyizeho umutwe ujya hejuru gato ku ruhande.
Ku munota 25’ Nshimiyimana Yunussu yakiniye Vingile Ndombe Menayame wari winjiye mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.
Iyi Penaliti yatewe na Mbonyumwami Thaiba yakuwemo neza n’Umunyezamu Ishimwe Pierre.
Ku munota wa 30 ‘ APR FC yatangiye kwinjira mu mukino ndetse ibona amahirwe imbere y’izamu ku mupira
William Togui yahinduye mu rubuga rw’amahina,, usanga Hakim Kiwanuka awuteye ujya hejuru kure y’izamu
Mbere y’uko Igice cya mbere kirangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itatu y’inyongera.
Ku munota wa 45+1’ Marines FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mbonyumwami Taiba ku ishoti rikomeye yatereye hagati mu kibuga n’umunyezamu wa APR FC ananirwa kuwukuramo ujya mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa, APR FC yabonye amahirwe yo kwishyura ku mupira ku ishoti rikomeye ryatewe na Ruboneka Jean Bosco ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukurwamo n’umunyezamu Irambona Vally ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Igice cya Mbere cyarangiye Marines FC yatsinze APR FC igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, impande zombi zatangiranye impinduka, APR FC yakuyemo Ronald Ssekiganda asimburwa na Lamine Bah ni mu gihe Marines yakuyemo Mukire Confiance ishyiramo Ishimwe Kevin.
Muri iki gice, Marines FC yakomeje gusatira izamu rya APR FC ndetse yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti Sultan Bobo yateye, Souane aritambika, umupira usanga Taiba asubijemo, umunyezamu Pierre awushyira muri Koruneri itagize ikivamo.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe na APR FC yashakaga igitego cyo kwishyura
Ku munota wa 58’ Marines yahushije amahirwe yabazwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira watakajwe na Aliou Souane, ufatwa neza na Usabimana Olivier winjira mu rubuga rw’amahina acenga Ishimwe Pierre, ariko ubwugarizi bwa APR FC bukuraho umupira.
Ku munota wa 67’ Umutoza wa APR FC yongeye gukora izi mpinduka William Togui, Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert basimburwa na Djibril Ouattara, Denis Omedi na Iraguha Hadji.
Izi mpinduka zahise zitanga umusururo kuko nyuma y’iminota itatu gusa Djibril Ouattara yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Denis Omedi wari uhagaze neza awuboneza mu izamu.
Iminota 10 ya nyuma y’umukino yihariwe na APR FC yashakaga igitego cya kabiri ni mu gihe Marines FC yari yasubiye inyuma yugarira cyane.
Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera
Ku munota wa 90+1’ APR FC yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Iraguha Hadji,
Ngoy Ilunga awushyirira mu izamu.
Umukino warangiye APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1, yongera kubona amanota atatu nyuma yo gutsindwa na Musanze FC 3-2 ku wa Gatandatu.
Ikipe y’Ingabo yafashe umwanya wa Kane n’amanota 14 ni mu gihe Marines FC yagumye ku wa Gatandatu n’amanota 12.
Ikipe y’ingabo izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu, yakirwa na AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa Cyenda naho Marines izakira Bugesera FC ku Cyumweru.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpade zombi
APR FC:
Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude (C), Nshimiyimana Yunussu, Nduwayo Alex, Ssekiganda Ronald,
Dauda Yussif, Ruboneka Bosco, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na Willam Togui.
Marines:
Irambona Vally, Bizimana Ibutihadji, Rutayisire Amani, Mukire Confiance,
Sibomana Sultan Bobo, Hoziana Kennedy, Mbonyumwami Taiba, Menayame Vingile Ndombe, Nyarugabo Moise, Usabimana Olivier (C) na Ngoy Ilunga.








