Bill Ruzima wafataga Jay Polly nk’icyitegererezo yateguje EP
Imyidagaduro

Bill Ruzima wafataga Jay Polly nk’icyitegererezo yateguje EP

MUTETERAZINA SHIFAH

May 23, 2024

Umuhanzi Bill Ruzima wamenyekanye cyane mu itsinda rya Yomba Voice, yateguje indirimbo zihurijwe hamwe (Extended Play) yise Imana y’Umuhigi, izaba igizwe n’indirimbo ziri mu njyana ya Rap, ibintu avuga ko byari inzozi ze kuko yafataga Jay Polly nk’icyitegererezo.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yabwiye abamukurikira ndetse n’abakunzi be ko yishimiye kuba agiye gukabya inzozi zo gukora injyana ya Rap, yakoze kubera urukundo yakundaga Jay Polly.

Ati: “Si njye mbasangije Ep yanjye, birasa nk’aho ari bwo ntangiye urugendo rwanjye rw’umuziki, ni umugisha ukomeye kuba noneho muri njye ngiye gukora ibyo nkunda kandi niyumvamo, Hip Hop ni injyana nkunda kuva mu bwana, bwa mbere numva Tough Gang nahise nkunda Jay Polly, ndi umunyamugisha kuko nabashije kuganira na we ataritaba Imana.”

Kimwe mu byo avuga ko byamushimishije ni ugusanga Jay Polly yari asanzwe akunda ubuhanzi bwe by’umwihariko indirimbo ye yise No regret, bituma arushaho kumwiyumvamo ndetse no kumufatiraho urugero igihe yabaga arimo kuririmba Hip Hop.

Nubwo muri icyo gihe injyana ya Hip Hop itari ikunzwe ndetse bikagera nubwo mu itangazamakuru ititabwaho nk’izindi njyana, ngo byigeze bihagarika urukundo Ruzima yayikundaga.

Ati “Nyuma yaho bitewe n’uko mu muziki w’icyo gihe Hip hop itari yitaweho mu itangazamakuru, ni nabwo noneho narushijeho kuyikunda no kuryoherwa nayo, izindi njyana na zo ni umugisha kuri njye kuko zatumye umuziki ukomeza kwiharira urukundo rwanjye kandi zampuje n’Imana ndetse na Benimana.”

Ngo Ruzima yizeye neza nta kabuza ko abantu bazakunda Ep ye, kandi ko uwakwifuza kugira inkunga yamutera kubera iyo Ep, yazayishyikiriza umuryango wa Jay Polly kubera ko yagize uruhare mu kuzamuka kw’abahanzi benshi mu ruganda rwa muzika mu Rwanda, ari nayo mpamvu bamugomba icyubahiro.

Ku bwe asanga nubwo  hagira abatazishimira iyo EP, ariko anyuzwe n’uko azaba yakoze ibyo akunda kandi bikwiye.

Bill Ruzima yamenyekanye cyane itsinda rya Yemba Voice, ryari rigizwe n’abasore batatu bigaga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, akaba azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umuzunguzayi, Mana y’abakundana, Mu nda y’Isi n’izindi.

Kuri ubu uyu muhanzi asigaye akorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ari naho asigaye atuye.

Bill ari kumwe na Kenysol ndetse na mugenzi wabo babanaga mu itsinda rya Yemba voice

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA