Bill Ruzima yashimye Leta yamusayuye mu bubata bw’ibiyobyabwenge
Ibyamamare

Bill Ruzima yashimye Leta yamusayuye mu bubata bw’ibiyobyabwenge

MUTETERAZINA SHIFAH

February 20, 2026

Umuhanzi Bill Ruzima uherutse kujyanwa mu kigo cy’i Huye gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubyigobora, yagaragaje icyo ashimira Leta nyuma yo kumuta muri yombi bakabona ko akwiye kuvuzwa aho guhanwa.

Uyu muhanzi ukundirwa kwandika neza indirimbo, ijwi bijyanye n’injyana biranga ibihangano bye yabigarutseho mu ijoro ry’itariki 19 Gashyantare 2026 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Ubwo yari abajijwe uko byamugendekeye kugira ngo izina rye rikwirakwizwe mu itangazamakuru avugwaho ko yatawe muri yombi, Ruzima yatangaje ko ibyo gutunda ibiyobyabwenge atabikoze icyakora yanywaga ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Yagize ati: “Ibyo gutunda byo ntabwo mbikora pe, ariko kuba naranywaga akantu (Urumogi) narakanywaga kubera ko nabaye mu Budage byemewe, […] ni cyo nshimira Leta hari igihe uba ukanywa wumva ntacyo bigutwaye ariko iyo wicaye ahantu utagafata, icya mbere umenya ko wabaho utakanywa.

Icya kabiri wibona mu yindi sura irenze ku yo wabagaho ukoresha ibiyobyabwenge ugahita ubibona ko hari aho byakurangaje ukadindira mu iterambere.”

Ruzima avuze ibi nyuma y’amezi make avuye mu kigo cy’i Huye gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubyigobotora (Huye Rehabilitation Centre).

Uwo muhanzi yatawe muri yombi muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025 akekwaho ibyaha byo kunywa ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi.

Nyuma y’aho gato ni bwo Bill Ruzima yajyanywe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yakira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.

Kuri ubu Bill Ruzima yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mitima yatanye’, ikebura abashinga urugo barangiza bakibagirwa ibihe byiza bagiranye bagahinduka abanzi ndetse bikarangira bahisemo gusenya urwo bubatse.

Bill Ruzima ashimira Leta yamufashije kwikebuka akabona ko ibiyobyabwenge byamudindije

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA