Biramahire Abeddy yavuze icyamukuye muri Mozambique agasinyira Rayon Sports
Siporo

Biramahire Abeddy yavuze icyamukuye muri Mozambique agasinyira Rayon Sports

NYIRANEZA JUDITH

February 4, 2025

Rutahizamu Biramahire Abeddy, yavuze ko ibibazo by’umutekano muke muri Mozambique, ari byo byatumye ava muri Ferroviário de Nampula, agasinyira Rayon Sports.

Ku wa 31 Mutarama 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije uyu rutahizamu w’Amavubi, amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongera mu gihe yakwitwara neza. 

Isinyishwa ry’uyu mukinnyi ryatunguye benshi mu bakunzi ba Rayon Sports, dore ko yari akinafitiye amasezerano muri Ferroviário de Nampula.

Mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports yabaye ku wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025, uyu mukinnyi yahamije ko ari amahitamo ataramutindiye kuko atari gusubira muri Mozambique.

Ati: “Nari ngifite amasezerano ariko hariya hari ibibazo by’umutekano nk’imyigaragambyo, ureberera inyungu zanjye rero twagiranye gahunda yo kureba ko byakunda, Rayon Sports iranganiriza mfata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.”

“Rayon Sports ni ikipe nziza kandi ni amahitamo meza. Buri mukinnyi wese ukina mu Rwanda gukinira iyi kipe ziba ari inzozi ze. Igihe nasinye kiransaba gukora cyane, sinasanga ikipe ku mwanya wa mbere ngo isubire hasi. Abafana batube hafi kugeza ku munota wa nyuma dutwaye igikombe.”

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Biramahire, yageze muri Clube Ferroviário de Nampula muri Nyakanga 2024, avuye muri UD Songo nayo yo muri Mozambique.

Rutahizamu Biramahire Abeddy, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongerwa

TANGA IGITECYEREZO

  • Sebarundi
    February 4, 2025 at 11:35 am Musubize

    Yebabaweeee
    Yayayayaaaaa
    Rayon sports izintwaro zarutura yaguze ziteye ubwoba amakipe yose yatitiye inama nagira abakunzi baruhago ubwo ndavuga abafana kuzakureba ikipe yahuye na rayon rayon izarya ibatsinda abafana nibareba ibyobintubirikuba barwe muri koma.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA