Birmanie: Urubyiruko rurahunga imirimo ya gisirikare ku gahato
Mu Mahanga

Birmanie: Urubyiruko rurahunga imirimo ya gisirikare ku gahato

NYIRANEZA JUDITH

May 9, 2024

Muri Birmanie, Ubutegetsi bw’igitugu bwahagaritse impushya zo gukora mu mahanga kuva ku ya 1 Gicurasi. Kugerageza kubuza urubyiruko guhungira mu bihugu bituranye, cyane cyane muri Thailande aho abasore n’inkumi ibihumbi n’ibihumbi bagerageza guhungira bahunga imirimo ya gisirikare y’agahato yatangijwe kuva muri Gashyantare 2024.

Imirongo yabaye miremire imbere ya ambasade z’amahanga i Rangoun kandi gusaba ibigo by’imirimo by’amahanga byakabije, kuko kugeza ubu abakozi bo mu mahanga basonewe,bakuriweho  gukora imirimo yabo ya gisirikare nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa i Bangkok, Carol Isoux.

Nambutse umupaka wa Thailande mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe ubutegetsi bw’igitugu bumaze gutangaza ihagarikwa ry’uruhushya rw’akazi, ibihumbi by’Abanyabirimania bagerageza kwambuka umupaka mu buryo butemewe, nka Thint w’imyaka 34, umaze kugera i Mae Sot, umujyi uhana imbibi na Thailande.

Agira ati: “Nyuma yo guhirika ubutegetsi, nagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya igitugu ndafatwa. Gusa namaze hafi imyaka itatu muri gereza kandi igihe nari maze kurekurwa ngataha, ingabo zatangaje ko ninjiye mu gisirikare. Ubu nkwiye kujya kurwana nambaye imyenda yingabo za Birmanie? Oya, ntibishoboka kuri njye, no ku nshuti zanjye zose.

Noneho, nambutse umupaka wa Thailande mu buryo butemewe n’amategeko. Ntabwo dufite amahitamo. Ingabo zigomba kurinda abaturage bazo, irabica gusa, sinzigera mbirwanirira.»

Miliyoni ebyiri kugeza kuri eshatu z’Abanyabirimaniya basanzwe bakora muri Thailande. Abimukira batemewe kuhaba bari mu bihe bitaboroheye, bakunze kwamaganwa ‘nk’uburetwa buteye imbere’ n’Imiryango Mpuzamahanga.

Inteko Ishinga Amategeko ya Birmanie iri ku butegetsi ihanganye n’abatavuga rumwe n’imiryango itegamiye kuri Leta n’inyeshyamba zitigeze zibaho mu mateka y’Igihugu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA