Abakoresha n’abaturiye umuhanda uva Nyagatare werekeza ku mupaka wa Kizinga barishimira ko uri gushyirwamo kaburimbo kuko byaborohereje ingendo unafasha mu iterambere ryabo.
Imirimo yo kurangiza uyu muhanda ubahuza n’igihugu cya Uganda igeze mu gihe cyo kurangira.
Bavuga ko kuva hashyirwamo kaburimbo byaborohereje ingendo ndetse byongera urujya n’uruza bituma n’ubucuruzi bwiyongera.
Katushabe Marry Imvaho Nshya yasanze mu Mujyi wa Nyagatare mu masaha ya kumi n’ebyiri z’umugoroba yagize at: “Ubu tumaze gusirimuka ntabwo tukiyita ko turi mu cyaro.
Ubusanzwe aya masaha nabaga natashye kubera gucungana n’ibinyabiziga bike byajyaga iwacu. Ikindi iyo imvura yagwaga bangaga kujyayo.
Nyamara ubu aho ndi bushakire ndatega ntahe. Mbuze imodoka natega moto kuko kugerayo sinarenza iminota 20. Turashima ko twakorewe kaburimbo rwose byanatumye iwacu hasa neza.”
Mutabaruka Emmy na we yagize ati: “Iyi kaburimbo ni igisubizo ku bafite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Twagiraga ikibazo nko ku mata kuko buriya iyo amata atinze mu nzira anyuzwa mu muhanda mubi urimo ibinogo arangirika. Ubu rero kubona umuhanda nk’uyu biri kudufasha kugeza umukamo mu mujyi wa Nyagatare utangiritse.”
Akomeza agira ati: “Ni kimwe no ku buhinzi aho wasangaga umuntu asaruye inyanya imodoka iraza kumupakirira ariko imvura yagwa ikabura aho ica inyanya zasaruwe zarangirikaga. Ubu rero uyu muhanda uri kuturinda ibihombo. Turashima ubuyobozi bwacu bwadutekerejeho.”
Manishimwe Jean de Dieu utuye ahitwa mu Gasima, agira ati: “Uyu muhanda umaze gushyirwamo kaburimbo urujya n’uruza rwariyongereye ku buryo natwe ubona ko imikorere yabaye myiza. Turacuruza bikaza pe. Ikindi twiteguye ko ibicuruzwa tuza kujya tubibona ku buryo bworoshye yaba ibiva Kigali ndetse n’ibyaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, asaba abaturage gukoresha uyu muhanda bagendererana ariko cyane bakawubyaza umusaruro mu bikorwa by’iterambere.
Ati: “Umurenge wa Rwempasha ni umwe mu Mirenge irimo ubworozi ndetse baranahinga bakeza. Uyu muhanda rero ntube uwo gutemberamo gusa, ahubwo ubafashe gukora byinshi mutwara ku masoko ndetse munazamura ubucuruzi bwanyu. Uyu muhanda ubafashe kwiteza imbere no guhindura imibereho yanyu irusheho kuba myiza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko gushyira kaburimbo muri uyu muhanda byatwaye asaga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda ukaba ureshya na kilometero 18,5.
