Bizimana Djihad ahataniye igihembo cy’uwitwaye neza muri shampiyona ya Ukraine
Siporo

Bizimana Djihad ahataniye igihembo cy’uwitwaye neza muri shampiyona ya Ukraine

SHEMA IVAN

December 28, 2024

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad yashyizwe mu bakinnyi 10 bazatoranywamo umwiza w’imikino ibanza mu Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih muri Shampiyona ya Ukraine.

Ni umwaka wa kabiri Bizimana ari gukina muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mi!bere muri Ukraine akaba yarafashije ikipe kugira intangiro nziza za shampiyona ya 2024/2025 aho ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ye hagati mu kibuga.

Ibyo byatumye ashyirwa mu bakinnyi bagomba gutoranywamo umwiza w’imikino ibanza.

Kryvbas Kryvyi Rih yasoje igice cya mbere cya shampiyona ku mwanya wa kane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine n’amanota 31.

Bizimana Djihad w’imyaka 28 yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.

I Burayi Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri.

Bizimana Djihad yashyizwe mu bakinnyi 10 bazatoranywamo uwahize abandi mu mikino ibanza ya Shampiyona muri Kyrbas

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA