Kapiteni wikipe yigihugu Amavubi Bizimana Djihad ukinira Kryvbas FC yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe muri iyi kipe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2024 ni bwo Kryvbas Kryvyi Rih yatangaje Bizimana Djihad nk’Umukinnyi Mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe nyuma yo gutorwa n’abafana n’abandi bagize Inteko itora ku bwiganze bw’amajwi 49%.
Muri rusange ukwezi kwa Gashyantare n’ukwa Werurwe yabaye meza kuri Bizimana kuko yafashije ikipe ye gutsinda bigoranye Kolos Kovalivka igitego 1-0, cyatsinzwe na we ku munota wa 90+5.
Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka w’imikino Bizimana Djihad abaye umukinnyi mwiza w’ukwezi mu ikipe ye, akaba yaherukaga mu kwezi k’Ukuboza 2023.
Kugeza ubu Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 46 inganya na Shakhtar Donetsk ya mbere inafite imikino ibiri y’ibirarane.