BK Group Plc yungutse miliyari 83.5 Frw mu mezi icyenda, bishimangira uruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda
Ubukungu

BK Group Plc yungutse miliyari 83.5 Frw mu mezi icyenda, bishimangira uruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda

KAYITARE JEAN PAUL

November 26, 2025

BK Group Plc yatangaje ko yagize inyungu ishimishije kuko yageze kuri miliyari 83.5 Frw mu mezi 9. Ni ukuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu kwezi Nzeri ku itariki 30, uyu mwaka.

Bigaragaza ko inyungu yiyongereye ku gipimo cya 19.8% ugereranyije n’amezi 9 y’umwaka washize wa 2024.

Byagarutsweho na Dr. Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, ku wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hatangazwaga urwunguko rwa BK Group Plc.

Yavuze ko inyungu yakomotse ku izamuka ry’amafaranga yinjizwa muri serivisi zitandukanye ndetse no ku micungire myiza y’amafaranga akoreshwa.

Umutungo rusange wa BK Group PLC wazamutse ku gipimo cya 7.6% kuva kuri miliyari 2,521 wari uriho umwaka ushize, ugera kuri miliyari 2,712.6 kugeza mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Inguzanyo zihabwa abakiliya zakomeje kwiyongera kuko zazamutse zikagera ku gipimo cya 17.2%, ziva kuri miliyari 454 zigera kuri miliyari 1,703.5 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri.

Amafaranga abakiliya babikije muri banki yiyongereyeho 3%, ava kuri miliyari 1,641 agera kuri miliyari 1,690.8 zirenga.

Dr. Ndagijimana yagize ati: “Ibi biragaragara ko uyu mwaka wagenze neza kandi turi mu gihembwe cya nyuma gisoza umwaka, turizera ko tuzanawusoza neza.”

Akomeza agira ati: “Ibyagezweho byaturutse ku mpamvu zitandukanye cyane cyane ku mizamukire y’ubukungu bw’igihugu. Ni ikintu gikomeye cyane, ni n’amahirwe nk’inzego zose ziri mu bucuruzi.”

Ikindi cyatumye BK Group Plc yunguka, Dr. Ndagijimana yavuze ko ari ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibigo byose bigize BK Group Plc.

Ati: “Ibyo byose ubiteranyije byatanze umusaruro mwiza ndetse binaduha icyizere ko tuzasoza uyu mwaka dufite umusaruro mwiza kurushaho.”

Inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc iherutse guterana, yemeje urwunguko ku bashoramari ba BK Group Plc rungana na miliyari 10, 441 ubariye ku mugabane w’amafaranga 11.2% akaba azishyurwa guhera ku itariki 12 Mutarama 2026.

Ubuyobozi bwa BK Group Plc buvuga ko hashyizweho ingamba z’imyaka itatu zigaragaza icyerekezo cya Banki ya Kigali zirimo no kubaka ubushobozi bw’abakozi.

Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, yavuze ko urugendo rw’igihembwe cya Gatatu rwaranzwe no gutanga ibisubizo bikemura ibibazo by’abakiliya bahura na byo bityo bigatanga umusaruro urambye.

Yagize ati: “Iki gihembwe cyaranzwe n’udushya no kongera gutekereza uburyo dutanga serivisi, uburyo dukemura ibibazo, n’uburyo dukomeza kwaguka.”

Banki ya Kigali ifite intego yo kongera amafaranga agurizwa ibigo bito n’ibiciriritse, ku buryo mu 2027, inguzanyo zihabwa ibigo binini zizaba zigize 60% by’izitangwa zose n’iyi banki, izindi 40% zigahabwa ibigo bito n’ibiciriritse, abantu ku giti cyabo n’ibindi byiciro.

BK Group Plc yungutse miliyari 83.5 Frw mu mezi icyenda
Dr. Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc
Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA