BNR igiye gukura ku isoko zimwe mu noti z’amafaranga y’u Rwanda
Ubukungu

BNR igiye gukura ku isoko zimwe mu noti z’amafaranga y’u Rwanda

ZIGAMA THEONESTE

March 25, 2026

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inoti zimwe zishaje z’amafaranga y’u Rwanda  zizahagarikwa gukoreshwa nk’amafaranga yemewe mu gihugu mu gihe cy’amezi 12 ari imbere. Ibi bikurikira iteka rya Perezida ryashyizweho ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka, riteganya gukuraho agaciro k’amoko amwe y’inoti zari zisanzwe zikoreshwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 24 Werurwe, Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko izo noti zitazongera kwemerwa nk’uburyo bwo kwishyura nyuma y’amezi 12 uhereye ku wa 2 Werurwe, ari wo munsi iteka ryatangarijwe mu Igazeti ya Leta.

Inoti zizagirwaho ingaruka ni iza 500 Frw zakozwe mu mwaka wa 2004 na 2013, iza 1 000 Frw zakozwe mu 2004 na 2015, iza 2,000 Frw zo mu 2007, ndetse n’iza 5,000 Frw zakozwe mu 2004 na 2009.

Banki Nkuru yasabye abafite izo noti kuzihinduranya mu gihe cyagenwe kugira ngo birinde ibibazo

Abazifite bashobora kujya kuzihindura muri banki z’ubucuruzi n’amashami ya Umwalimu SACCO hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’amezi icyenda ari imbere uhereye ku wa 2 Werurwe 2026 kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Nyuma y’icyo gihe, izo noti zizajya zihindurirwa gusa ku cyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda kiri mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali no ku mashami yayo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA