Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yakebuye abagana amatsinda abaguriza amafaranga azwi nka Banki Lamberi kubera ko hari ababyitiranya no kuba ubuyobozi bwa BNR buherutse gushyiraho amabwiriza yemerera ibigo bito kuguriza amafaranga abantu ku giti cyabo.
Tariki 25 Mata 2023, ni bwo ibwiriza rya BNR rigaragaza ibishingirwaho hatangwa uburenganzira ku bigo n’abantu bifuza gutanga inguzanyo.
Nyuma y’uko abenshi bakomeje kubyitiranya no kuba Banki Lamberi zarahawe umugisha na BNR, ubuyobozi bwayo bwasobanuye icyatumye ayo mabwiriza ashyirwaho bunakebura abagana izo banki.
Guverineri wa BNR John Rwagombwa avuga ko ayo mabwiriza yashyizweho kubera ko abantu bakomeje kugaragaraza impamvu zitandukanye zituma bakomeza kugana banki Lambert abenshi bagahuriza ku kuba hari igihe ibigo by’imari bitinza inguzanyo.
Ati: “Ntabwo Banki Lamberi twazihaye umugisha, ariko twashyizeho inzira uwifuza gucuruza amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko ashobora kunyuramo, bituma Banki Lamberi zavaho, kandi uko dukomeza kwakira ababyifuza dufite icyizere ko Banki Lamberi izavaho.”
Rwangombwa avuga ko igituma Banki Lamberi n’abandi bacuruza amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga batemewe, ari impamvu z’umutekano w’amafaranga y’abantu.
Ati: “Haracyarimo ibibazo byinshi cyane, kuko iyo ugenzuye nta muntu numwe ukora muri ubwo buryo ngo birangire atambuye abantu. Bitangira aguriza amafaranga ya runaka yaza agahita amuha inyungu, agatangira gukoresha amafaranga yabaje bamugana ayaha abaje mbere. Uko abishyura ni ko akangurira abandi kumugana, iyo bamugannye ari benshi abura uko abishyura akabambura.”
Yongeraho ati: “Icyo dukangurira abantu ni uko bakwirinda gukorana n’aba bantu, nongere mbisubiremo nta muntu uzaza akubwira ngo araguha inyungu ya 10% ku kwezi, ntaho tuzi bacuruza imari ku buryo yakungukira inyungu ingana ityo, urwo rusimbi ntabwo rubaho, ntabwo umuntu ku giti cye yakira amafaranga y’umuntu.”
Abakira bakanaguriza amafaranga mu buryo butemewe, barasabwa kugana inzego zibishinzwe bakuzuza ibisabwa bagahabwa uburenganzira bwo gukora byemewe n’amategeko.
Imibare ya BNR igaragaza ko ibigo bigera kuri 40 bimaze guhabwa uburenganzira bwo kuguriza amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi inguzanyo zitangwa hanze n’ubukungu byazamutse binyuze muri ibyo bigo.
Ibwiriza rya BNR No 65/2023 ryo ku wa 25/04/2023 harimo ibyiciro bine by’abashobora gutanga izo serivisi hagendewe ku gishoro cyabo kiva kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu ku giti cye kikagera kuri miliyoni 500 ku bimina n’amatsinda.
Mutabazi Jean Claude
August 22, 2024 at 10:05 amMudufashye mutubwire muburyo burambuye uko bikorwa.
2)Abemerewe bakorerahe
lg
August 22, 2024 at 8:59 pmmureke gato mwirebere iyo abantu bumvise aho batanga amafaranga yunguka bose barashyuha ubu uguza numuntu ntanyungu ntazigere akwishyura none ubu abo ntibasinzira abo babuze icyo bayakoresha nibayahe adashoboye kuyahekenya babereke