BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 Frw
Ubukungu

BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 Frw

SHEMA IVAN

December 16, 2024

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yongeye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 10 Frw, zizamara imyaka 20.

Kwitabira kugura izo mpapuro mpeshamwenda byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza bikazarangira ku wa 18 Ukuboza 2024.

Mu Ukwakira uyu mwaka BNR yari yasohoye izindi mpapuro mpeshamwenda zari zifite agaciro ka miliyari 20 Frw, zizamara imyaka irindwi.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu.

Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.

Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.

Mu Rwanda abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, iby’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, na bo batangiye kwitabira iri soko cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe hasobanurwa akamaro kazo, bwatangiye mu 2014.

Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.

Impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 Frw BNR yashyize ku isoko zizamara imyaka 20

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA