Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasobanuye impamvu zatumye igumisha inyungu fatizo yayo kuri 6.5% yari isanzweho.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa, yabisobanuye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Ughushyingo 2024, cyari kigamije gutangaza imyanzuro yavuye mu nama ya Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri BNR na Komite ishinzwe ubutajegajega bw’ubukungu bw’Igihugu.
Rwangombwa yavuze ko imwe mu mpamvu zashingiweho harimo no kuba biteganyijwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uzazamuka mu bihe biri mbere.
Yagize ati: “Kubera ko bitagenze neza imvura ikabura mu bice by’Iburasirazuba, tubona bizagira ingaruka ku biciro by’ibiribwa bimwe cyane cyane nk’ibigori n’ibishyimbo muri iki gihembwe cy’ihinga cya A gitangira mu kwezi kwa cumi na kumwe kugeza mu kwa 1-2, byatumye tuzamura tuva kuri 5% tugeza ku 8% aho ni ho tubona umuvuduko w’ibiciro uzaba uhagaze mu 2025.”
Yungamo ati: “Kubera iyo mpamvu twabaye duhagaritse kumanura urwunguko rwa Banki twari twatangiye kurumanura mu gihembwe gishizet ururekera kuri 6.5 % twari twashyizeho mu kwezi kwa munani kugira ngo tubanze tumenye neza aho iby’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigana bitewe n’uko umusaruro uzaba uhagaze ku masoko.”
Nubwo bimeze bityo ariko Banki nkuru y’u Rwanda itangaza ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereye nkuko John Rwangombwa akomeza abisonura.
Ati: “ku rwego rw’ubuhahirane mpuzamahanga ibyo twohereza mu mahanga biri mu byo twasuzumye muri izi nama z’igihembwe cya 3 byagenze neza byazamutseho 13.5% ugereranyije n’u 8.5% by’ibyo dutumiza mu mahanga, ariko nubwo ibyo dutumiza byagabanyutse ugeraranyije n’ibyo twohereza ariko icyuho cy’ibyo dukura mu mahanga cyakomeje kuzamuka kubera ko ibyo dumiza bitwara amafaranga menshi cyane byazamutseho 5.7%.”
Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024, Umuvuduko w’ibiciro ku masoko waragabanyutse ugera kuri 4.1 uvuye kuri 5,1% byariho mu gihembwe cya kabiri cy’uwo mwaka.
BNR kandi itangaza ko mu gihe kiri mbere Urwego rw’imari rwitezweho kudahungabana no gusugira bitwe n’imari shingiro ihamye n’umutungo mvunjwafaranga uhagije hamwe n’imikorere myiza bifasha ibigo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu ku rwego rw’Isi no gushyigikira ishoramari mu iterambere ry’ubukungu.