BNR yasobanuye uko urwego rw’imari ruhagaze mu Rwanda
Ubukungu

BNR yasobanuye uko urwego rw’imari ruhagaze mu Rwanda

KAYITARE JEAN PAUL

November 30, 2025

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, isobanura ko kugeza uyu munsi habarurwa ibigo hafi 504, bikgaragaza ko Uruwego rw’ubukungu rurimo kugenda ruzamuka ari nako abashoramari baza gushora imari mu rwego rw’imari.

Usanga buri rwego harimo abashoramari baje gushora imari akaba ari yo mpamvu ibigo birimo kuzamuka.

Byagarutsweho na Bernard Nsengiyumva, Umuyobozi ushinzwe urwego rw’imari muri BNR, ubwo yari mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’.

Urwego rw’imari rubarizwamo amabanki, ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi, ibigo bitanga ubwiteganyirize bw’ikiruhuko cy’izabukuru, ibigo bitanga imari iciriritse n’ibigo bitanga inguzanyo gusa.

Ati: “Uretse uwo mubare, urwego rw’imari ruhagaze neza, rurabungabunzwe dushingiye ku bipimo bitandukanye.”

Kuvuga ko urwego rw’imari ruhagaze neza, bishingirwa ku bipimo BNR igenda isesengura nk’uko agakomite gashinzwe kubungabunga ukudahungabana ku rwego rw’imari gaherutse kubigaragaza.

Igipimo cya mbere kireberwaho mu kugenzura ukutajegajega ku rwego rw’imari, ni ukureba niba banki ziba zishobora gukomeza gukora ibikorwa byazo cyangwa se mu gihe ikigo cy’imari kiramutse kigize ibibazo, cyashobora kuba gifite amafaranga ahagije kugira ngo cyishyure ibikorwa byacyo.

Ati: “Icyo gipimo rero ni cyo twita ‘Igipimo cy’ubwihaze mu mari shingiro’.

Igipimo cy’ubwihaze mu mari shingiro kiba kigaragaza yuko hari amafaranga ahagije banki ifite kugira ngo ikore ibikorwa byayo cyangwa niramuka igize ibibazo ibashe kubona ingoboka.

Icyo gipimo rero gihagaze neza, iyo urebye mu bigo by’imari usanga icyo duteganya nka Banki Nkuru, ibigo by’imari byose biri hejuru y’icyo gipimo.”

Ikindi gipimo BNR igenzuriraho ko ibigo by’imari bihagaze neza, ni igipimo kijyanye no kugira amafaranga ahagije.

Mu bishingirwaho kuri iki gipimo ngo ni ukureba niba ikigo cy’imari gifite amafaranga ahagije ku buryo cyakwishyura inshingano cyaba gifite, ugiye muri banki yabona amafaranga ye cyangwa niba ikigo cy’ubwishingizi gifite amafaranga cyakwishyura mu gihe cyaba cyarafashe n’inguzanyo.

Icyo gipimo cyo kureba niba ibigo by’imari bifite amafaranga ahagije nacyo BNR iragisuzuma kugira ngo irebe koko niba ikigo cy’imari cyangwa urwego rw’imari muri rusange ruhagaze neza.

Igipimo cya Gatatu Banki Nkuru y’u Rwanda ikoresha, ni igikoreshwa mu kugenzura niba ikigo cy’imari cyunguka kuko n’ubundi iyo ushoye imari ugomba kunguka.

Yavuze ati: “Ibyo bipimo nabyo turabisuzuma kuko ntabwo byaba byumvikana ko ushora imari ntiwunguke, icyo gihe abashoramari na bo bacika intege kandi na bo bakeneye kunguka.”

Ikindi gipimo cya nyuma gisuzumwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, gisuzuma cyane cyane ibigo bitanga inguzanyo. Icyo gipimo gipimo cyo kigaragaza niba inguzanyo zishyurwa neza.

Ati: “Uyu munsi icyo dushyiraho kitagibwa munsi, ni 5% ariko uyu munsi urebye ibigo by’imari byose tugenzura biri hasi y’icyo gipimo.”

Ubusesenguzi BNR iherutse gukora mu ma banki igipimo ni 2.6%, mu bigo by’imari iciriritse ni 2.9%.

Ibyo bigaragaza yuko uko urwego rw’imari rugenda rutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu, inguzanyo ziratangwa zikanishyurwa neza.

Nsengiyumva, Umuyobozi ushinzwe urwego rw’imari muri BNR, ahamya ko ishusho y’urwego rw’imari rumeze neza kugeza ubu.

Ati: “Turabona ibigo by’imari byiyongera ariko nanone n’ibipimo biragaragaza yuko urwego rw’imari ruhagaze neza.”

Ku nshuro ya mbere Urwego rw’imari rwabashije kugira umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari 15 000 Frw.

Nsengiyumva, Umuyobozi muri BNR, asobanura ko ibi bivuze ikintu kinini ku bukungu bw’igihugu.

Avuga ko uyu mutungo ukomoka ku bantu babitsa mu bigo by’imari kuko ngo iyo abantu babitsa mu bigo by’imari ya mari iriyongera.

Agira ati: “Iyo abantu bafata ubwishingizi ya mari iriyongera. Iyo abantu batanga umusanzu w’ubwiteganyirize, ya mari mu bigo by’imari iriyongera.”

Iyo ibigo by’imari bifite amafaranga biyashora mu mutungo utimukanwa ariko bikanashora mu nguzanyo, noneho ya nyungu ku ishoramari na yo igize uwo mutungo w’ibigo by’imari wazamutse, ni agahigo kazamutse kagera kuri Tiriyari 15 Frw.

Icyo bivuze ku rwego rw’igihugu, bivuze yuko uwo mutungo wose iyo unawujyanye mu mutungo mbumbe w’igihugu usanga warageze kuri 69%.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko uwo mutungo usanga waragiye mu bikorwa bitandukanye nko mu bikorwa by’ubukungu kandi bifitanye aho bihuriye na serivisi urwego rw’ubukungu rurimo kugira uruhare kugira ngo ubukungu bw’igihugu buzamuke.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko urwego rw’imari rugiye gutezwa imbere kurushaho ku buryo mu 2050 ruzaba rugize 12% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda.

Mu 2030 urwo rwego ruzaba rugize 3% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda, mu gihe mu 2035 ruzaba rugize 5%.

Kuri ubu uru rwego rungana na 2% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda, rukaba rwarahaye akazi abantu 42 000 bangana na 0,9% by’abafite akazi bose.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA