Boris Johnson n’abandi bayobozi b’i Burayi basimbutse urupfu
Mu Mahanga

Boris Johnson n’abandi bayobozi b’i Burayi basimbutse urupfu

KAMALIZA AGNES

September 14, 2026

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote kuri gari ya moshi ya Ukraine yari igeze hafi y’umupaka wa Poland, nyuma gato y’uko Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, abajyanama mu by’umutekano b’u Bwongereza barimo Jonathan Powell n’abandi bayobozi banyuze kuri uwo muhanda.

Icyo gitero cyagabwe ku Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, hafi ya sitasiyo ya Yahodyn mu bilometero hafi 2 uvuye ku mupaka wa Ukraine na Poland, nta muntu cyakomerekeje cyangwa ngo gihitane.

Boris Johnson n’abandi  bayobozi bahushijwe n’igitero ubwo bavaga i Kyiv muri Ukraine aho bari bitabiriye inama y’Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano w’Ibihugu by’i Burayi, yagarukaga  ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya n’uburyo  Ukraine yafashwa guhangana nabwo.

David Petraeus wahoze ayobora urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA na we wari muri iyo gari ya moshi mu kiganiro na New York Times yavuze ko ibyabaye byari biteye ubwoba.

Ukraine yavuze ko gari ya moshi yari itwaye abo bayobozi yahagurutse mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe n’ubwiyongere bw’ibitero by’u Burusiya.

Carl Bildt wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Sweden, na we wari muri iyo gari ya moshi yabwiye BBC ko basabwe kwitegura kwimurwa ariko nyuma y’igenzurwa ngo baje kwemererwa gukomeza urugendo.

Abinjujije ku rubuga rwa X, Boris Johnson yagaye impamvu yatumye Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin ahitamo kurasa gari ya moshi ya Ukraine, agaragaza ko nta ngingo ifatika yatuma arasa kandi icyo gitero kidasobanutse.

Boris yavuze ko ibyo bitero bidasobanutse ari byo bihora byibasira abasivili muri Ukraine, asaba Ibihugu bishyigikiye Ukraine gutanga ubufasha bwihuse kugira ngo icyo gihugu gikumire ibitero by’u Burusiya.

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze imyaka irenga 4, impande zombi zagiye zigirana ibiganiro bigamije amahoro ariko ntizumvikanye ku ngingo nyamukuru zo kuyihagarika zirimo no kuba Ukraine yarekura ibice byayo byigaruriwe n’u Burusiya.

U Burusiya bwahushije kurasa kuri gari ya moshi yari itwaye abayobozi b’i Burayi bavaga muri Ukraine

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA