Brazil: Imvura yateje inkangu yahitanye 25, abandi 45 baburirwa irengero
Mu Mahanga

Brazil: Imvura yateje inkangu yahitanye 25, abandi 45 baburirwa irengero

MICOMYIZA Fidele

February 25, 2026

Abasaga 25 bamaze gutangazwa ko bishwe n’inkangu abandi 43 baburirwa irengero muri Leta ya Minas Gerais muri Brazil, nyuma y’imvura nyinshi yaguye kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kabiri ku ya 23 na 24 Gashyantare 2026.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Juiz de Fora wo muri iyi Leta ya Minas Gerais bwatangaje ko haguye imvura ingana na milimetero 584 muri Gashyantare, ikubye kabiri igipimo mpuzandengo kiruta iyari isanzwe igwa muri iki gihe mu mateka y’uyu Mujyi.

Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva yatangaje ibihe bidasanzwe ndetse n’ubutabazi bw’ibanze bwihuse ku baturage bagizweho ingaruka n’iyi mvura imaze kwimura imiryango isaga 440 mu byayo.

Hamaze kubarurwa inkangu 20 kugeza ubu, kandi biteganyijwe ko imvura ishobora kwiyongera cyane cyane mu bice by’imisozi.

Muri Brazil si ubwa mbere inkangu zibayeho kuko muri Mutarama 2011 imyuzure n’inkangu byateye mu bice by’imisozi mu Mujyi wa Rio de Janeiro byahitanye abasaga 900 biba ikiza cya mbere cyahitanye abantu benshi muri iki Gihugu.

Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yasenye inzu, ihitana abaturage benshi abandi baracyashakishwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA