Brazil irifuza kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029
Siporo

Brazil irifuza kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029

SHEMA IVAN

August 20, 2025

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umipira w’Amaguru muri Brazil (CBF), Samir Xaud yatangaje ko bifuza kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Globo’s Sportv ku wa 19 Kanama 2025. 

Yagize iti: “Nari mpari [mu gikombe cy’Isi cy’amakipe]. Si amakipe gusa yakoze ibitangaza, ahubwo n’abafana b’Abanya-Bresile buzuye stade kandi bishimye cyane. Ibi byashimishije Infantino.”

Yongeyeho ati: ‘’Nakoresheje ayo mahirwe y’ibihe byiza by’umupira w’amaguru muri Brazil mugezaho ubutumwa bwanjye ko Brazil yifuza kwakira Igikombe cy’Isi cy’amakipe mu 2029. Dufite ibikorwa remezo bihagije byo kwakira iri rushanwa.”

Yakomeje agira ati “Bizaba ari byiza cyane ku mupira w’amaguru wa Brazil no ku makipe yacu. Ni umwaka wa nyuma wa manda yanjye, ndifuza guha Brazil kwakira iri rushanwa nk’impano.”

Ubu busabe buje nyuma yaho amakipe yo muri Brazil yihariye ibikombe bitandatu biheruka bya Champions League yo muri Amerika y’Epfo ‘Copa Libertadores’ Flamengo (2019, 2022), Palmeiras (2020, 2021), Fluminense (2023) na Botafogo (2024).

Mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’amakipe giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil yahagariwe n’amakipe ane ari yo Botafogo, Flamengo, Fluminense na Palmeiras.

Fluminense yari mu Itsinda D rimwe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, yageze muri ½ isezererwa na Chelsea iyitsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Joao Pedro.

Muri rusange, iri rushanwa ryitabiriwe bwa mbere n’amakipe 32 ryegukanywe na Chelsea inyagiye Paris Saint Germain ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umipira w’Amaguru muri Brazil yatangaje ko bifuza kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029
Chelsea ni yo ifite Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA