Brazil yemeje ubusabe bwo kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029
Siporo

Brazil yemeje ubusabe bwo kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029

SHEMA IVAN

January 27, 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brésil (CBF), ryemeje ko ryatanze ubusabe bwo kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizaba mu 2029.

Ni amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, mu gihe Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yasuye icyo gihugu cyitegura kwakira imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2027 kizakinirwa mu mijyi umunani icyo gihugu.

Muri Kamena 2025, ubwo irushanwa ryaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brazil Samir Xaud yatangaje ko bifuza kwakira iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe 32 akomeye ku Isi.

Yagize ati: “Ni ingingo yaganiriyeho na Perezida Infantino. Imana n’ibishaka izakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029”

Flamengo yo muri Brazil yegukanye Copa Libertadores ya 2025 ni imwe mu makipe yamaze kubona itike yo gukina iri rushanwa.

Muri rusange, iri rushanwa ryitabiriwe bwa mbere n’amakipe 32 ryegukanywe na Chelsea inyagiye Paris Saint Germain ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.

Chelsea ni yo ifite igikombe cy’Isi cy’Amakipe ya 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA