Brazzaville: Abanyarwanda bibukijwe kuvuga Ikinyarwanda basigasira umuco nyarwanda
Amakuru

Brazzaville: Abanyarwanda bibukijwe kuvuga Ikinyarwanda basigasira umuco nyarwanda

ZIGAMA THEONESTE

February 2, 2026

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo Parfait Busabizwa, yibukije Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ko kutavuga Ikinyarwanda ari ukwitesha umuco w’ubunyarwanda, abasaba kukivuga nta pfunwe, kikabatera ishema aho bari hose.

Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu wahuje Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo, aho abawitabiriye bawutangiye bafata umunota wo kwibuka no guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda zitangiye igihugu zitizigama.

Amb Busabizwa yasobanuye ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari inkingi y’ubumwe bw’Abanyarwanda, agira ati: “Sinavuga umuco ntavuze ku rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda, ari yo ngobyi iduhetse kandi rukaba n’ikimenyetso cy’ubumwe bwacu. Nta Munyarwanda ukwiriye kugira isoni zo kuruvuga, ni yo mpamvu ababyeyi mukwiye gutoza abana kuvuga ururimi kavukire rwacu.”

Amb. Busabizwa yakomeje asaba by’umwihariko ababyeyi b’Abanyarwanda baba i Brazzaville gushyira imbere kwigisha abana umuco nyarwanda n’Ikinyarwanda, cyane cyane ku bana bavukiye mu mahanga, kugira ngo batazabura indangagaciro zibahuza n’Igihugu cyabo.

Ni muri urwo rwego yavuze ko hakomeje gushyirwa ingufu mu gutangiza Ikigo Ndarangamuco cy’u Rwanda i Brazzaville, kizafasha urubyiruko kumenya no gukunda umuco nyarwanda n’ururimi kavukire.

Ambasaderi Busabizwa kandi yagarutse ku mateka yaranze intwari z’Igihugu, asobanura ubutwari n’indangagaciro zibiranga, yibutsa kandi ibyiciro by’izo ntwari z’Igihugu.

Yashimangiye ko kuba intwari atari amagambo, ahubwo ko ari ibikorwa bigaragaza kubahisha igihugu aho uri hose, by’umwihariko ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Brazzaville no mu nkengero zaho bagize umwanya wo gusangira ubumenyi n’ibitekerezo ku mateka y’intwari z’u Rwanda, banagaruka ku ruhare rwa buri wese mu kugaragaza ubutwari mu buzima bwa buri munsi, haba mu bukungu, mu bucuruzi ndetse no mu mibereho rusange, bigamije guteza imbere u Rwanda.

Muri uyu muhango kandi, havuzwemo umuvugo wiswe “Ganza Rwanda”, wateguwe n’umwe mu rubyiruko rutuye i Brazzaville, Ganza K. Bertin, asingiza Intwari z’Igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’Abanyarwanda barenga 200, wanabaye umwanya wo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2026 ndetse n’ubusabane, aho abitabiriye basusurukijwe n’umuhanzi Munyabugingo Pierre Claver, uzwi ku izina rya Padiri.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA