Indege yakoraga ingendo imbere muri Brésil yakoze impanuka ihitana abantu bose bari barimo 61, barimo abagenzi 57 hamwe n’abakozi bane ku wa gatanu, tariki ya 9 Kanama, muri leta ya Sao Paulo, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe kuzimya umuriro hamwe n’isosiyete Voepass.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bibitangaza ngo indege ya kompanyi y’indege yitwa VoePass yo muri Brésil yahagurutse i Cascavel yerekeza i Guarulhos yakoze impanuka ubwo yari igeze mu karere ka Vinhedo.
Abashinzwe kuzimya umuriro Sao Paulo bavuze ko impanuka y’indege, amakipe arindwi yakomeje gushakisha impamvu yateye iyo mpanuka usa gamakuru ahari akaba ari uko indege yahagurutse i Cascavel yerekeza i Guarulhos, yari irimo abantu 61, hakaba nta numwe warokotsemo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Valinhos yagize ati: “Nta barokotse.”
Nta raporo yemewe kugeza ubu iramenyeshwa ku mpanuka y’iyo ndege ATR 72. Perezida Luiz Inacio Lula da Silva yavuze ko bisa nk’aho abantu bose barimbutse, ariko batabishimangiye.”
Yatangaje ku rubuga rwa X, ko iyi mpanuka ari inkuru ibabaje cyane kandi agaragaza ko yifatanyije n’imiryango n’inshuti z’abatakaje ubuzima”.
Umujyi wa Vinhedo, utuwe n’abaturage bagera ku 76.000, uherereye nko mu bilometero 80 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Sao Paulo.
Nathalie Cicari utuye hafi y’aho indege yaguye, yatanze ubuhamya kuri CNN Brasil ko ari icyago giteye ubwoba.
Ati: “Nari ndimo kurya saa sita, numvise urusaku rwinshi cyane hafi yanjye, nibwira ko ari drone. Nasohotse njya ku ibaraza mbona indege izunguruka. Nabonye ko ibyo atari ibintu bisanzwe ku ndege”.
Nathalie Cicari ntiyakomeretse ariko byabaye ngombwa ko ava iwe mu rugo kuko bazabiranyijwe n’umwotsi wirabura kubera iyo mpanuka y’indege.
Jean Cloude Mugabe
August 10, 2024 at 3:21 pmNihanganishije Imiryango Yababuriye Ababo Muririsanganye Bakomezekwihangana . Ariko Nanone Iyowitegereje Impanuka Zindege Zirikuruta Izimodoka Nukuri Gose Impanukazindege Zirakabije Kuko Ziriguhitana Abantu Benshi.