Nyuma y’iminsi 2 y’ibiganiro, Inama ya G20 yasoje imirimo ku wa Kabiri Ugushyingo 2024 i Rio de Janeiro hasinywe amasezerano yo kurwanya inzara, amasezerano yemejwe n’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi, bifatwa nk’intsinzi ya bresil igerageza kuba umuhuza w’ibihugu by’Iburengerazuba n’iby’Amajyepfo.
Brésil ivuga ko ari intsinzi mu buryo bwa dipolomasi harebwe ibihe inama yabereyemo harimo intambara ya Ukraine ndetse n’iyo mu Burasirazuba bwo Hagati, kuba Donald Trump yongeye kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa uri i Rio de Janeiro, Sarah Cozzolino yavuze ko iyo nama y’iminsi ibiri yahuje ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi G20 yabaye ku ya 18-19 Ugushyingo 2024 i Rio de Janeiro, muri Brésil, Perezida Luiz Inacio Lula da Silva yagerageje kuba umuhuza hagati yUburengerazuba n’Amajyepfo.
Inama yari igamije kwita ku bibazo by’imibereho, kuba yasoje hasinywe amasezerano yo kurwanya inzara, bikaba ari intsinzi kuri Bresil.
N’ubwo hari itandukaniro hagati y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi byihariye 85% y’Umusaruro Mbumbe w’Isi kandi n’ubwo yari afitanye umubano ukonje cyane na Perezida wa Argentine, Javier Milei, Lula na we yashoboye kumvikanisha ko hagamijwe gushyira ahagaragara itangazo rya nyuma, byanze bikunze.
Iyo nyandiko ivuga cyane cyane ko ari ngombwa gusoresha miliyari nyinshi no gushyiraho ingamba zikomeye mu bijyanye no guhindura ingufu.
Mu gihe cy’inama, sosiyete sivile ntiyabuze kumvikana mu mihanda ya Rio, ihamagarira cyane cyane abanyamuryango ba G20 gushyigikira Palesitine mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwo Hagati ariko bakanafata izindi ngamba zifatika zo kubungabunga ishyamba rya Amazone.
Ni mu gihe kandi icyo gihugu kizakira COP 30 i Belém, muri Amazone, umwaka utaha, inama ya G20 yabaye urubuga rwo kwibutsa Brésil mbere y’iyo nama mpuzamahanga.
Hagati yo kwizihiza isabukuru yimyaka icumi ishize hasinywe amasezerano y’i Paris no gusubira muri perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika (White House) kwaa Donald Trump, bikaba bishobora guhungabanya imishyikirano, ibiteganyijwe ndetse n’ibibazo bizaba byinshi.