Brig. Gen. Geofrey Gasana yagizwe Umupilote wa Perezida 
umutekano

Brig. Gen. Geofrey Gasana yagizwe Umupilote wa Perezida 

Imvaho Nshya

January 24, 2026

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yagize Brig. Gen. Geofrey Gasana Umupilote wa Perezida n’Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba w’Ingabo ku ngingo zirebana n’Ingabo zirwanira mu Kirere. 

Nanone kandi Perezida Kagame yagize Col. Dan. Gatsinzi, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere Wungirije ushinzwe ibikorwa. 

Ni inshingano zatanzwe mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama rishyira ku wa 25 Mutarama, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo. 

Brig Gen Godfrey Gasana wagizwe Umupilote wa Perezida, asanzwe n’ubundi atwara indege, ariko ni ubwa mbere  hatangajwe Umupilote wa Perezida.

Brig Gen Gasana aheruka kuzamurwa mu ntera mu mwaka wa 2023 akuwe mu ipeti rya Colonel, aho icyo gihe yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Ni mu gihe Gatsinzi we yahawe ipeti rya Colonel muri Nzeri 2024 avuye ku rya Lieutenant Colonel, akaba ari na we wabaye umunyeshuri wahize abandi mu basirikare bari barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu mwaka wa 2025.

Col Gatsinzi yanabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere.

Guhabwa inshingano kw’aba bayobozi byahise bishyirwa mu ngiro bigitangazwa. 

Col Dan Gatsinzi yabaye umusirikare wahize abandi mu mahugurwa yahabwaga abasirikare bakuru i Nyakinama mu mwaka ushize

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA