Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abarimo  Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare
Ubutabera

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abarimo Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

NYIRANEZA JUDITH

December 10, 2024

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro za Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Brig Gen Karuretwa Patrick na Visi Perezida warwo Lt Col Sumanyi Charles n’Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, witabirwa na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, Minisitirir w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Emmanuek Ugirashebuja n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Muganga Mubarakh.  

Abarahiriye inshingano ni Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Brig Gen Karuretwa Patrick, visi Perezida Lt Col Sumanyi Charles.

Mu bandi barahiye barimo Lt Darcy Ndayishimye na Lt Thérèse Mukasakindi ndetse n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare ari bo Capt. Moses Ndoba na Lt. Victor Kamanda bashyizwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabasabye guhora bazirikana icyizere bagiriwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu ndetse n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Ati: “Imiterere y’umurimo mukora ujyanye no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, irabasaba ubushishozi, ubwitonzi, ubwitange ndetse no kuwukora kinyamwuga.”

Brig Gen Patrick Karuretwa yatangaje ko bazashyira imbaraga mu kuzamura ikinyabupfura mu nzego za gisirikare, urenze ku mategeko agahanwa by’intangarugero.

Ati: “Ikinyabupfura ni ikintu gifite uburemere cyane bitewe n’inshingano igisirikare gifite, ikinyabupfura ni cyo kintu dushyiramo imbaraga nyinshi cyane, bivuze ko mu guhana abasirikare bakosheje, bishe amategeko tubishyiramo uburemere burenze ubusanzwe.”

Brig Gen. Patrick Karuretwa, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

Col Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru. Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika; guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

Brig. Gen. Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko, kuko yaminuje muri Kaminuza y’ u Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri The Fletcher School at Tufts University, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; aho yakuye Masters mu mategeko mpuzamahanga.

Muri iyi kaminuza kandi hagati y’umwaka wa 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n’Umutekano Mpuzamahanga, hamwe n’Umutekano wa muntu.

Yamaze kandi imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika, ku myanya itandukanye. Bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016, yari Umujyanama mu by’umutekano; kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Brig Gen Karuretwa Patrick
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA