Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje urutonde rw’abahanzi n’indirimbo byigaruriye umutima we mu mwaka wa 2025, aho Bruce Melodie ari we uruyoboye.
Ni indirimo z’abahanzi avuga ko yakunze, akamara igihe kinini azumva mu mwaka wa 2025, uri kugana ku musozo, anyuze ku rubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify.
Yifashishije urubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, Amb Nduhungirehe yamurikiye abamukurikira urutonde rw’abahanzi n’indirimbo byamwigaruriye mu mwaka wa 2025.
Yanditse ati: “Hano hari inzibutso zanjye kuri Spotify muri 2025, abahanzi batanu ba mbere. 1. Bruce Melodie, Spice Diana, Aya Nakamura, Lydia Djazmine, Bruce Springst.
Yakomeje ati: “Indirimbo ishanu za mbere Police, Gaju, Feeling Zange, Sinya (Bonus Tr.).”
Minisitiri Amb Nduhungirehe akimara kwandika ubwo butumwa, umuhanzi Bruce Melodie yahise yandika amushimira, ati: “Murakoze Nyakubahwa Minisitiri ku bw’inkunga n’umuhate mukomeje kugaragaza. Imbaraga mutanga zirashimwa cyane kandi zitanga impinduka zigaragara.”
Ibyo Amb. Nduhungirehe yatangaje byateje impaka ku bafana ba Bruce Melodie na The Ben, bakunze guhanganisha abo bahanzi.
Hari abatanze ibitakerezo bagaragaza ko Minisitiri Nduhungirehe ‘ naramuka yumvise indirimbo za The Ben nta zindi azongera kumva”, abandi na bo bakumvikanisha ko yakoze amahitamo nyayo.
Uwiyita Uwase Bora yanditse ati: “Uruhande rwawe turarubonye Minister.”
Ukoresha izina rya Sibo Ireeene kuri X, yagize ati: “Ubutaha uzumve iza The Ben, nta handi uzasubira.”
Ukoresha izina rya KalimMaban34016 arandika ati:“Minister turakwemera 001.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe, akunze kugaragaza urukundo akunda umuhanzi Bruce Melodie ariko byabaye agahebuzo mu gitaramo Bruce Melodie yasogongerejemo inshuti ze za hafi n’abanyamuryango be umuzingo we yise Colourful Generation, cyabaye tariki 21 Ukuboza 2024, aho uyu muyobozi yayiguze miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Mbere gato y’uko icyo gitaramo kiba, Amb. Nduhungirehe yari yagaragaje uko yanyuzwe n’iyo Alubum akavuga ko abona ikwiye kuba iy’umwaka wa 2025, aho byaje kuba impamo tariki 21 Ukuboza 2025 ubwo Bruce Melodie yahabwaga igihembo cya Alubumu nziza y’umwaka, mu bihembo ngarukamwa bya Isango na Muzika Awards.
Ibyo bibaye mu gihe habura igihe gito ngo Bruce Melodie ahurire na The Ben ku rubyiniro mu gitaramo cya ‘New Year Groove’ kizaba tariki ya 1 Mutarama 2026 mu nyubako ya BK, aho cyitezwe bikomeye n’abakunzi babo bahanzi bombi, bashaka kureba uzahiga undi ubutwari.

