Abahanzi bari mu bakunzwe mu Rwanda Bruce Melodie na Element Eleeeh bari mu bahanzi bahataniye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu marushanwa ya Afrima Awards 2025.
Abahatanira icyo gikombe batangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025, aho byatangajwe na Afrima Awards basanzwe bategura iryo rushanwa bagaragaza urutonde rw’abagera mu 10 bazahatana harimo abanyarwanda babiri.
Banditse bati: “Abami bo mu Burasirazuba bwa Afurika biteguye kurabagirana, reba urutonde rw’abahanzi batoranyijwe guhatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza mu irushanwa rya Afrima 2025.”
Bruce Melodie yatanze indirimbo ye yise Beauty on fire yafatanyije na Joe Boy wo muri Nigera, mu gihe Element we azahatana akoresheje Tombe aherutse gushyira hanze.
Uretse Bruce Melodie na Element Eleeh bo mu Rwanda harimo abandi bahanzi umunani baturuka mu bihugu bitandukanye barimo Bien Aime wo muri Kenya, Diamond Platinumz wa Tanzania, Joshua Baraka wo muri Uganda n’abandi.
Element Eleeh ahataniye ibyo bihembo mu gihe yari ari no mu bahataniye ibya Best MVAA Music Producer of the Year 2025, gihabwa umuhanga mu gutunganya no gukora indirimbo, akazishyira ku rwego rwo hejuru mu ireme n’ubuhanga nabyo bizatangirwa muri Nigeria.
Ni amarushanwa agiye kuba ku nshuro ya 11 kuko yatangiye mu 2014, bikaba biteganyijwe ko azatangizwa tariki 25-30 Ugushyingo 2025, ibirori byo gutanga ibihembo bikazabera i Lagos muri Nigeria.