Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yateye utwatsi amakuru yatangajwe na Bruce Melodie y’uko, bateganya kuzengurukana Igihugu mu bitaramo byiswe ‘2026 Summer Country Tour.’
Ni itangazo rimaze amasaha make ritangajwe ku mbuga nkoranyambaga z‘iyo kompanyi 1:55 ndetse n’iza Bruce Melodie bivuga ko andi makuru ajyanye n’ibyo bitaramo azatangazwa vuba.
1: 55 AM, banditse bati: “Byamaze kwemezwa ko tugiye kuzenguruka ibice bine by’igihugu cyacu dukunda turi kumwe n’ibihangange bibiri by’umuziki mu gihugu cy’imisozi igihumbi Bruce Melodie na The Ben.”
Bruce Melodie na we yabishimangiye ubwo yasangizaga integuza y’ibyo bitaramo abakunzi be, maze akandikaho ati: “Rwanda turaje, ibindi bisobanuro bizaza vuba […]”
Nubwo bemeje amakuru y’ibyo bitaramo ariko ku ruhande rwa The Ben we yahakanye iby’ayo makuru avuga ko ari ibihuha.
Yagize ati: “Amakuru y’ibihuha”.
Nubwo bari batangaje ko ibyo bitaramo byemejwe ariko bari bataratangaza igihe bizabera amatariki nuko intara zizakurikirana.
Bruce Melodie na The Ben baherukaga guhurira mu gitaramo tariki 01 Mutarama 2026, cyiswe ‘The New Year Groove’ cyateguwe na The Ben kikabera muri BK Arena.

