Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko yamaze kugera i Bruxelles mu Bubiligi aho yagiye kuba yitegura igitaramo azahuriramo na Sheeba Karungi.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Werurwe 2026, mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amenyesha abahatuye ko yaje gutaramana na bo.
Yagize ati: “Brussels nahageze, ubu nyine namaze kugera mu Mujyi, ku itariki 07 Werurwe muzaze dutaramane, tubyine twishime njyewe ngiye gutangira imyitozo, nawe ntuzabure.”
Ni igitaramo cyateguwe na sosiyete ya Zentro Nation, y’Umunyarwandakazi uzwi nka DJ Zentro utuye mu Bubiligi, kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace.
Icyo gitaramo kandi kizahuza Bruce Melodie n’umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi na we umaze kwigaruria imitima y’abakurikira umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba.
Bivugwa ko ari igitaramo cyateguwe hagamijwe gushimisha abakunzi b’abo bahanzi kikazanahuzwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore usanzwe uba tariki 8 Werurwe buri mwaka.
Uretse kuba bazahurira muri icyo gitaramo Bruce Melodi na Shebah Karungi bafitanye indirimbo bise ‘Embeera Zo’ yashyizwe ahagaragara mu 2018, ikundwa n’abatari bacye.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 07 Werurwe 2026 mu masaha y’umugoroba
