Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki n’abahanzi ubwabo bameze nk’ingagi kuko na bo binjiza amadovize binyuze mu bihangano byabo abishingiraho asaba ko umuziki wakongerwa mu bukerarugendo buteza imbere u Rwanda.
Bruce Melodie avuga ko abakora umuziki bashimira urwego umuziki ugezeho mu Rwanda agereranyije n’aho umaze kugera cyane ko ari uruganda rwatangiye gukora rutinze ugereranyije n’icuraburindi Igihugu cyari kivuyemo rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2026, ubwo yari mu kiganiro cyatambutse mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano wateranye ku nshuro ya 20.
Yagize ati: “Umuziki ni umurimo uhanga indi mirimo, abantu bagenda babisobanukirwa abafana bariyongera nshimira n’abahanzi babitangiye kuko umuziki waragiye urakura kugeza ubu hari uruhare rw’ubuhanzi ku musaruro mbumbe w’Igihugu rusaga 5%.
Ariko ntitunyuzwe kubera ko inzira iracyari ndende, ntabwo turagera aho twifuza kugera, turifuza gutanga 20, 30 % cyangwa se tukanarenzaho.”
Bruce Melodie yakomeje agaragaza ukuntu umuziki uramutse witaweho byatanga umusaruro urenze ku wo watangaga kubera umuziki utagira umupaka kandi umuntu wese awumva atitaye ku rurimi umuhanzi yaririmbyemo akabona ushyizwe mu bukerarugendo byatanga umusaruro ku mpande zombi.
Ati: “Buriya twebwe ni twe ‘Ngagi’ buriya umuziki winjiza mu madovize, umuziki wambuka umupaka nta viza, upfa kuba ufite murandasi wambona, iyo nasohoye indirimbo urambona kandi n’ibitaramo dutumirwamo hanze y’Igihugu twishyurwa mu madovize.
Ni ukuvuga ngo ni uruganda ntekereza ko rwitaweho rukanongerwa mu bukerarugendo, ubuhanzi bwakurura abantu benshi, icyo turagisaba kandi turabasezeranya ko tuzabikora neza abitabiriye bakajya banyurwa.”
Bruce Melodie yanatanze ingero z’indirimbo ze zirimo Fou de Toi yakoreye hamwe mu hantu nyaburanga i Karongi bigatuma harushaho kumenyekana, Pom Pom yafatiye amashusho yayo muri ihuriro ry’imihanda ya Sonatube n’izindi avuga ko abikora agamije kwerekana ubwiza nyaburanga bw’Igihugu cyamubyaye.
Uwo muhanzi yitabiriye Umushyikirano ubaye ku nshuro ya 20, nyuma y’uko asoje uruzinduko rwo kumenyekanisha indirimbo Pom Pom yakoranye n’abarimo Diamond Platinumz muri Tanzania akanahura na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Amb. Gen. Patrick Nyamvumba amusangiza imwe mu mishinga ateganya gukora igamije guhuza imico n’imyidagaduro by’Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya.

