Bruce Melodie yashimiye The Ben wamutumiye mu gitaramo
Amakuru

Bruce Melodie yashimiye The Ben wamutumiye mu gitaramo

MUTETERAZINA SHIFAH

December 15, 2025

Umuhanzi uri mu beza u Rwanda rufite Bruce Melodie yagaragaje ko yanyuzwe cyane no kuba The Ben yaragize igitekerezo cyo kuzakorana na we mu gitaramo arimo kwitegura gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije gutegura igitaramo cya ‘The New year Groove’ gisanzwe gikorwa na The Ben.

Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho bwa mbere cyabaye tariki 01 Mutarama 2025, ari nabwo The Ben yanamurikaga Alubumu ye yise ‘Plenty Love’.

Aba bahanzi bombi bagiye guhura nyuma y’igihe kitari gito basa nkaho bashyamiranye ibyagaragariraga mu biganiro bakoraga bikanatizwa umurindi n’abatari bake mu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abafana muri rusange.

Ubwo yari abajijwe uko yakiriye ubusabe bwa The Ben, Bruce Melodie yagize ati: “Mbere na mbere ntakunze igitekerezo cy’uko The Ben yatwegereye kandi n’ubundi igitaramo gisanzwe kigenda neza mu mitegurire no mu bindi byose.

Nta cyambuza gushyiraho itafari ryanjye nk’umuhanzi w’Umunyarwanda byose birangira turi Abahanzi b’Abanyarwanda, nta cyambuza gushyiraho uruhare rwanjye kuko byose tubikorera abakunzi bacu, niteguye neza cyane.”

Bagaruka kuri iyi mikoranire abo bahanzi bombi babajijwe niba icyo gitaramo kigiye gushyira akadomo ku byo benshi bakunze kwita amakimbirane yakunze kuvugwa kuri abo bombi.

The Ben mu gusubiza yagize ati: “Mvugishije ukuri ni igitaramo duhuriyemo ngo duhe ibyishimo Abanyarwanda, banyarwanda mu kwiye ibyiza, mukwiye umunezero.”

Mu kubishimangira Bruce Melodie yavuze ko kubagereranya bitazabura ariko kandi byose biba ntaho bihuriye no kuba baba bafitanye ibibazo.

Ati: “Abafana ntabwo bajya babura kutugereranya mu yandi magambo, guhatana kuko bikorwa n’abantu kandi ni mwe bacu. Gusa ni uko umuziki

ukorwa ariko kandi birangira ari ibyishimo kuko twe duha abantu imyidagaduro ntabwo dushwana.”

Aba bahanzi bombi nubwo bavuga ko ibyo bazerekana ku munsi w’igitaramo ari ibanga kandi imyiteguro ikomeje ku mpande zombi Bruce Melodie yateguje indirimbo yise ‘Munyakazi’ avuga ko ari indirimbo ufite aho ihuriye n’isoko y’iryo zina akunze kwiyita.

Mu gihe abakunzi ba Bruce Melodie bitegura kwakira iyo ndirimbo The Ben na we yateguje indirimbo Nshya yise ‘Indabo zanjye” icyakora bombi barumye bahuhaho ubwo babazwaga ku bijyanye no kuba bazakorana indirimbo.

Biteganyijwe ko igitaramo ‘New year Groove’ kizaba tariki 01 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Bruce Melodie avuga ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo New Year Groove
Abaterankunga bavuga ko bidasaba ko hatumizwa abahanzi bo hanze kugira ngo Abanyarwanda banezerwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA