Bruce Melodie yasohoye indirimbo “Oya” yatuye abakundana 
Amakuru

Bruce Melodie yasohoye indirimbo “Oya” yatuye abakundana 

SHEMA IVAN

February 13, 2025

Umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Oya” yageneye abakunzi be ku munsi wa Saint Valentine wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka. 

Iyi ndirimbo Oya ivuga ku rukundo, yari yasohotse kuri Album nshya Bruce Melodie aherutse gushyira hanze muri Mutarama yise “Colorful Generation”.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Made Beats mu gihe amashusho yafashwe na Meddy Saleh mu gihugu cya Zanzibar.

Umukobwa ugaragara mu mashusho yitwa Mahoro Ketia (Gigi Ketty), umunyamideli akaba yarabaye n’umunyamakuru wa Isibo TV.

Mahoro Ketia (Gigi Ketty) ni we wagaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya ya Bruce Melodie

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA